Umunya-Kenya Karan Patel yaryoheje umunsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatanu hatangiye isiganwa ry’amamodoka ruzwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, aho umunya-Kenya Karan Patel ari we witwaye neza kurusha abandi
Ni isiganwa ryatangijwe ahagana i Saa munani z’amanywa, ritangirizwa imbere y’inyubako ya Kigali Convention Center ari naho abasiganwa bakiniye mu mihanda ikikije iyi nyubako.
Iri siganwa ryitabiriwe n’amazina akomeye ku mugabane wa Afurika arimo Karan Patel ukinira Kenya, akaba ari nawe wegukanye shampiyona ya Afurika yo gusiganwa mu mamodoka y’umwaka ushize wa 2023.
Harimo kandi umunya-Uganda Yasin Nasser, Giancarlo Davite ukinira u Rwanda, hakabamo na Gakwaya Claude ukinana na Mugabo Claude.
Ni isiganwa kandi igitsina gore kitatanzwe aho harimo Umuyobozi wa RBA wungirije ari we Isheja Sandrine, hakabamo Miss Queen Kalimpinya ndetse n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo.
Mu gace k’uyu munsi ahanini kaba kagamije gushimisha abafana no guhatanira imyanya y’uko bazahaguruka ku munsi w’ejo, Umunya-Kenya Karan Patel ni we waje ku mwanya wa mbere akurikirwa na Giancarlo Davite ukinana na Isheja Sandrine.
Abakinnyi batanu baje ku myanya ya mbere n’ibihe bakoresheje
1. Karan Patel (Kenya)/Khan Tauseef (Kenya): 01’52"
2. Giancarlo Davite (Rwanda) & Isheja Sandrine (Rwanda): 02’20"
3. Yasin Nasser (Uganda) &Katumba Ali (Uganda): 02’41"
4. Prince Nyerere Charise (Tanzania) & Rutabingwa Fernand (Rwanda): 02’47"
5. Sachania Nikhil (Kenya) & Deep Patel (Kenya): 02’57"
Andi mafoto yaranze iri siganwa
Amafoto: Eric Ruzindana
Reba uko byari byifashe muri iyi videwo
Ohereza igitekerezo
|