#RwandanEpic2024: Umunyarwanda yegukanye agace ka Kane - Amafoto

Kuri uyu wa Kane, Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye agace ka Kane k’isiganwa ry’amagare yo mu misozi, mu bakina ku giti cyabo n’aho Abadage Daniel Gathof na Peter Schermann, bakegukana mu bakina bafatanyije.

Ni agace kititiriwe Kwita Izina, kanakiniwe mu Kinigi aho abasiganwa bazengurutse intera y’ibilometero bitanu hafi y’ahasanzwe habera umuhango wo Kwita Izina, mu gihe intera y’aka gace muri rusange yari ibilometero 30.

Iyi ntera mu bakina ari umuntu ku giti cye Umunyarwanda, Tuyizere Etienne niwe wegukanye umwanya wa mbere aho yabigezeho akoresheje isaha imwe n’iminota 24 n’amasegonda 36.

Abadage Daniel Gathof na Peter Schermann mu bakina ari babiri nibo begukanye agace ka kane ka Rwandan Epic 2024
Abadage Daniel Gathof na Peter Schermann mu bakina ari babiri nibo begukanye agace ka kane ka Rwandan Epic 2024

Mu cyiciro cy’abakina nk’ikipe aka gace kegukanywe n’Abadage, Daniel Gathof na Peter Schermann aho ibi bilometero babirangije bakoresheje isaha imwe n’iminota 28 n’amasegonda 38, bakurikirwa n’ikipe y’Ababiligi igizwe na Axel Baumans na Pierre de Froidmont, yakoresheje isaha imwe n’iminota 25 n’amasegonda 38 bivuze ko barushijwe amasegonda icumi yonyine. Aba bari bamaze gutwara uduce dutatu twose twari tumaze gukinwa.

Ikipe irimo Umunyarwanda yaje hafi mu bagabo ni iyari igizwe na Innocent Niyireba ari kumwe n’Umunyakenya, Vincent Chege yakoresheje isaha imwe n’iminota 29 n’amasegonda 33 mu gihe iya Munyaneza Dider na Banzi Bukhari yari yabaye iya kabiri mu gace ka gatatu, uyu munsi yabaye iya munani ikoresheje isaha imwe n’iminota 50 n’amasegonda 51.

Mu cyiciro cy'umugabo n'umugore bafatanya hatsinze Mude Rodriguez na Oscar Pujol bo muri Espagne
Mu cyiciro cy’umugabo n’umugore bafatanya hatsinze Mude Rodriguez na Oscar Pujol bo muri Espagne

Mu cyiciro cy’abagore bakina bafatanyije ikipe igizwe n’Umunyarwandakazi, Ntakirutimana Martha n’Umubiligikazi, Siska Marrécau niyo yegukanye umwanya wa mbere ikoresheje isaha imwe n’iminota 32 n’amasegonda 19 mu gihe mu cyiciro cy’abakina bavanze (Umugabo n’umugore) ikipe y’Umunya-Espagne, Oscar Pujol n’Umunya-Espagnekazi, Mude Rodriguez aribo begukanye aka gace.

Iri siganwa rizasorezwa mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu, aho abasiganwa bazahaguruka mu aka Karere, mu gace kazaba kangana n’intera y’ibilometero 65 na metero magana atanu (65,5 Km).

Abadage Daniel Gathof na Peter Schermann
Abadage Daniel Gathof na Peter Schermann
Ni isiganwa rinyura mu nzira zisanzwe
Ni isiganwa rinyura mu nzira zisanzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka