Rafael Nadal yatangaje ko agiye guhagarika gukina Tennis
Rurangiranwa mu mukino wa Tennis, Umunya- Espagne, Rafael Nadal yatangaje ko mu Ugushyingo 2024, azahagarika gukina Tenis nk’uwabigize umwuga, nyuma y’umukino wa nyuma wa Davis Cup uzabera muri Espagne.
Rafael Nadal w’imyaka 38 yatangaje ibi abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyamabaga ze kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024.
Yagize ati: “Muraho neza mwese, ndi hano kugira ngo mbamenyeshe ko nsezeye muri Tennis nk’uwabigize umwuga."
Rafael Nadal yakomeje avuga ko hari hashije imyaka ibiri asa nk’aho agenda uhura na zimwe mu mbogamizi cyane cyane imvune zagiye zimwibasira zigatuma hari amarushanwa atitabira.
Guhera mu 2023, Nadal yari amaze igihe afite ibibazo by’imvune zagiye zituma atitabira amarushanwa akomeye ku Isi arimo Australian Open muri Mutarama uyu mwaka, Wimbledon yabereye mu Bwongereza ndetse na French Open y’uyu mwaka yasezerewe mu ijonjora rya mbere n’umudage Alexander Zverev.
Yakomeje agira ati “Birumvikana ni icyemezo kigoye, ndetse cyamfashe umwanya wo kugishyira mu bikorwa. Gusa ariko mu buzima buri kintu kigira intangiriro ndetse n’iherezo gusa ndatekereza iki aricyo gihe cyiza cyo guhagarika umwuga mwiza nagize nanjye ntatekerezaga.”
Yasoje agira ati, "Nishimiye ko irushanwa ryanjye rya nyuma ari Davis Cup mpagararira Igihugu cyanjye.”
Rafael Nadal yabaye nimero ya mbere muri Tennis ibyumweru 209.
Rafael Nadal yatwaye ibikombe 92 birimo 22 by’amarushanwa ane akomeye muri Tennis azwi nka (Grand Slam), harimo US Open enye (4), French Open (14), Wimbledon ebyiri (2) na Australian Open ebyiri ndetse n’imidali ibiri ya zahabu mu Mikino Olempike.
Rafael Nadal asezeye akurikira mugenzi we bamaze igihe kinini bahanganye, Umusuwisi, Roger Federer wasezeye mu 2022.
Ohereza igitekerezo
|