Basketball: REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze APR WBBC imikino 4-0

Mu mikino ya Kamarampaka (Playoffs) yari imaze ibyumweru bibiri iba, ikipe ya REG WBBC ni yo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya APR Women Basketball Club imikino 4-0 muri irindwi basabwaga gutanguranwa kuzuza ine. Uwa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya REG WBBC ikaba yatsinze APR WBBC amanota 71 kuri 63.

Ikipe ya REG WBBC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona
Ikipe ya REG WBBC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona

Ni umukino watangiranye ishyaka cyane ku ruhande rwa APR WBBC wabonaga ko idashaka gutakaza uyu mukino kuko yari imaze gutsindwa imikino 3 muri 7 bagombaga gutanguranwa kuzuza ine.

Ikipe ya APR ni yo yegukanye agace ka mbere ku manota 18 kuri 15 ya REG WBBC. Mu gace ka kabiri, ikipe ya REG WBBC yagerageje uburyo bwose bwo kuyobora umukino nk’uko yari isanzwe ibigenza, gusa ntibyayikundiye kuko aka gace karangiye amakipe yombi anganya amanota 15 kuri 15.

Mu gace ka gatatu, ikipe ya REG WBBC yongeye gukosora amakosa yari yayiranze cyane mu duce twari twabanje maze yongera kuyobora umukino kuko aka gace yakegukanye ku manota 19 kuri 13 ya APR WBBC.

Umukino wa kane warimo ingufu ugereranyije n'imikino yabanje
Umukino wa kane warimo ingufu ugereranyije n’imikino yabanje

Agace ka nyuma kari ishiraniro kuko amakipe yombi yagendanaga mu manota, gusa ibifashijwemo n’umukinnyi wayo Micomyiza Rosine “Cisse”, ikipe ya REG WBBC yongeye kwanikira ikipe ya APR WBBC maze yegukana aka gace ku manota 22 kuri 17 yuzuza amanota 71 kuri 63 y’igiteranyo muri rusange.

Iki kibaye igikombe cya gatatu ikipe ya REG WBBC yegukanye nyuma y’icya 2021 ndetse n’icya 2022.

Ni igikombe cya gatatu yegukanye kuva yashingwa muri 2021
Ni igikombe cya gatatu yegukanye kuva yashingwa muri 2021
Raynold na Micomyiza bagaragaza ko bakubuye ikipe ya APR WBBC
Raynold na Micomyiza bagaragaza ko bakubuye ikipe ya APR WBBC
APR yegukanye umwanya wa kabiri
APR yegukanye umwanya wa kabiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka