USA: Kamala Harris yagiriwe icyizere cyo gusimbura Biden mu kwiyamamaza
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kamala Harris yegukanye ubwiganze bw’amajwi y’intumwa z’ishyaka ry’abademukarate (Democrats) bifuza ko ari we usimbura Perezida Joe Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe na Associated Press ku mugoroba wo kuwa Mbere bwagaragaje ko Harris yatoranyijwe n’intumwa z’ishyaka zirenga 1.976 zari zikenewe kugira ngo abashe kwegukana icyiciro cya mbere cy’amatora.
Ibyo bivuze ko Madamu Harris ari mu nzira yo guserukira ishyaka ry’abademukarate akazahatana na Donald Trump ku ruhande rw’aba Repubulikani (Republicans) mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Gushyingo.
Ibi bishyizwe ahagaragara mu gihe intumwa z’ishyaka zikoze amahitamo yazo mbere y’uko Inama y’Igihugu y’Abademukarate (DCN) iterana mu kwezi gutaha muri leta ya Chicago.
Intumwa z’ishyaka ni abantu batoranywa kugira ngo baserukire Akarere batoreramo. Ibyifuzo byabo ntabwo biba ari byo kamara mbere y’itora nyirizina, ariko akenshi ni byo bihabwa amahirwe.
Kugeza ubu nta wundi muntu uragaragaza ko afite gahunda yo guhatana na Madamu Harris kuva Joe Biden yakuramo ake karenge ku Cyumweru.
Uyu mukambwe w’imyaka 81, yari amaze iminsi yotswa igitutu n’abanyamuryango bakuru bo mu ishyaka rye nyuma y’uko ananiwe kwikura imbere ya Trump mu biganirompaka byo gushyira ahagaragara imigabo n’imigambi yabo.
Nihatagira igihinduka guhera ubu kugeza igihe intumwa z’ishyaka zizatorera kuva tariki 01 – 07 Kanama, Kamala Harris ni we uzaserukira ishyaka mu matora yo mu Gushyingo 2024.
Kuva Biden yatangaza ko atakibashije gukomeza guhatana na Trump, amamiliyoni n’amamiliyoni y’amadolari akomeje kwisukiranya mu kigega cyo gushyigikira ibikorwa byo kwiyamamaza kwe kandi Abademukarate bakuru nabo biyemeje gushyigikira ubwiyamamaze bwe nk’umukandida w’ishyaka ry’abademukarate.
Ohereza igitekerezo
|