Perezida Kagame asanga u Rwanda rukwiye kuba igicumbi cya serivisi z’ubuvuzi mu Karere
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukwiye kubaka ubushobozi bwisumbuyeho mu nzego z’ubuvuzi, ku buryo nta Banyarwanda bazongera kujya bajya kwivuza mu bihugu by’amahanga, ahubwo abaturage bo mu bihugu byo mu Karere bakajya baza gushaka serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, muri gahunda yo kuzamura no kunoza ibikorwa remezo by’ubuvuzi no gushyiraho serivisi nshya z’ubuvuzi.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal nibyagurwa, bizajya bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zirimo guturika kw’imitsi y’ubwonko (stroke), indwara z’umutima, kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga, guhindura ingingo, n’izindi zajyaga gushakirwa mu mahanga.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwamaze igihe kinini rwohereza abanyeshuri kwihugura mu by’ubuvuzi mu bihugu by’amahanga, ariko umubare utari muto w’Abanyarwanda bagakomeza kujya gushakira serivisi z’ubuvuzi mu bihugu by’amahanga.
Yagize ati “Tumaze igihe kinini twohereza urubyiruko rwacu kwihugura mu bihugu bitandukanye, abo bose bakagaruka bafite ubumenyi ndetse biteguye gutanga serivisi z’ubuvuzi. Iyo rero umaze imyaka myinshi ubikora utyo, ntabwo wakabaye ukomeza kohereza abarwayi kujya gushakira serivisi z’ubuvuzi mu bihugu by’amahanga. Turashaka ko ibyo bihinduka, hakabaho kongera ubushobozi hano mu Gihugu cyacu, hanyuma abaturage bacu ndetse n’abandi bo mu Karere bakabasha kubonera serivisi bakeneye iwacu”.
Perezida Kagame kandi yijeje gukemura ibibazo byabangamira serivisi zitangirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Ati “Ku bibazo numvise bivugwa hano, nzakorana n’izindi nzego nka Minisiteri y’Ubuzima, iy’Imari n’Igenamigambi n’abafatanyabikorwa bacu mu kubikemura”.
Mu gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Perezida Kagame yijeje ko azaba hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iri shoramari.
Ati “Ndabizeza ko nzabana namwe muri aka kazi tugomba gukora mu gihe kizaza muri iri shoramari ryiza rigiye gukorwa”.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ubuzima bwiza atari ukuba mu bitaro, ko ahubwo ari no kugira umutekano, uburezi n’imibereho myiza.
Ati “Uyu ni umunsi udasanzwe wo gutangiza iyagurwa ry’ibitaro bizagirira inyungu Abanyarwanda n’abandi bo mu bindi bihugu”.
Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko kwagurwa kw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizanajyana no kubitangiramo amasomo y’ubuvuzi. Ati “Si ibitaro gusa, ahubwo ni na kaminuza yigisha iby’ubuvuzi nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri”.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, bisanzwe bifite ibitanda 157 byo kuryamishaho abarwayi bivuza bacumbikiwe mu bitaro.
Nibimara kwagurwa, ibyo bitanda biziyongeraho ibindi 400, bivuze ko ibitaro byose bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 557 bivuza bacumbikiwe mu bitaro.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|