APR FC na Rayon Sports zizakina ku munsi wa Gatatu: Gahunda y’imikino ya shampiyona 2024-2025

Kuri uyu wa Gatatu, nibwo hashyizwe ahagaragara uko amakipe azakina muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka wa 2024-2025 izatangira tariki 15 Kanama 2024, aho APR FC na Rayon Sports zizakina ku munsi wa Gatatu.

Ku ngengabihe ya shampiyona y'umwaka w'Imikino 2024/25, APR FC na Rayon Sports zizakina ku munsi wa Gatatu
Ku ngengabihe ya shampiyona y’umwaka w’Imikino 2024/25, APR FC na Rayon Sports zizakina ku munsi wa Gatatu

Kuri iyi gahunda umunsi wa mbere uzakinwa hagati ya tariki 15 na 28 Kanama 2024 aho Rayon Sports izakira Marine FC tariki 17 Kanama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe imikino APR FC izakira Rutsiro FC, Police FC ikacyirwa na Etincelles FC mu mikino izakinwa tariki 28 Kanama 2024 kuko aya makipe ubwo shampiyona izaba iri gutangira yo azaba akina imikino Nyafurika.

Amatariki y’ingenzi:

Umukino uba utegerejwe na benshi muri shampiyona uhuza APR FC na Rayon Sports, uyu mukino uzakinwa ari ku munsi wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) ukinirwe kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa kuri Amahoro Stadium nkuko bigaragara ku ngengabihe ndetse ukazabanza kwakirwa na Rayon Sports.

Tariki 19 Nzeri 2024, Police FC izakira Kiyovu Sports ku munsi wa kabiri, tariki 14 Nzeri 2024 Kiyovu Sports yakire Mukura VS. Iyi Kiyovu Sports kandi tariki 22 Nzeri 2024 izakirwa na APR FC kuri Amahoro Stadium cyangwa Kigali Pelé Stadium.

Tariki 2 Ugushyingo 2024 Rayon Sports izakira Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium cyangwa Amahoro Stadium.

Imikino ibanza izasozwa hagati ya tariki 21 na 23 Ukuboza 2024 mu gihe iyo kwishyura izatangira hagati ya tariki 17 na 19 Mutarama 2025.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APR FC HEJURU CYANE

JADO CASTAR yanditse ku itariki ya: 28-11-2024  →  Musubize

APR FC Turayikunda

Nsanzabera Elyse yanditse ku itariki ya: 24-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka