U Buhinde: Menya impamvu inka yubahwa cyane kikazira kuyikomeretsa cyangwa kuyica
Mu Buhinde, inka ni ikintu cyubahwa cyane, igafatwa nk’umubyeyi wa bose kandi wuje urukundo (La mère universelle), kuko iha amata yayo ibindi biremwa bitari ibyo yabyaye gusa, ndetse muri Leta zimwe na zimwe z’u Buhinde bashyizeho amategeko abuza kwica inka ku butaka bwazo.

Impamvu ya mbere ituma inka yubashywe cyane mu Buhinde nk’uko bisobanurwa ku rubuga ‘lemagdesanimaux’ ni uko mu Buhinde umubare munini ari abantu bafite imyemerere ya Hindu (Hindouisme), kandi muri iyo myemerere, inka ni ikimenyetso cyo kutagirira nabi abandi no kwita ku bandi. Nicyo gituma mu Buhinde inka ziba zemerewe kugendagenda ahantu hose, no mu maduka n’ahandi hahurira abantu benshi zikahagendagenda nta nkomyi.
Mu gihe cya cyera cyane, mu Buhinde inka yakoreshwaga mu mihango yo gutamba ibitambo, byarangira inyama zayo zikaribwa, ariko nyuma iza gushyirwa mu biranga imyemerere ya Hindu, bakemera ko inka ifite ubumana muri yo kimwe n’uko bimeze ku bindi bigirwamana by’aho mu Buhinde nka Krishna, ikigirwamana gifatwa nk’inkomoko y’ibiriho byose, nk’uko bisobanurwa mu idini ya Hindu.
Mu Buhinde kandi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Times of India, birabujijwe kwirukana inka mu gihe irimo igendagenda aho ishaka, kuyikubita cyangwa gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyayibangamira. Birabujijwe kandi kuba umuntu yatuka inka. Mu idini ya Hindu, birabujijwe kurya inyama y’inka. Ariko ibindi bikomoka ku nka harimo amata, amavuta y’inka n’ibindi biremewe kubikoresha no kuri abo bafite imyemerere ya Hindu.

Mu idini ya Hindu, ifumbire ituruka ku nka, amaganga yayo n’amase nabyo bifite agaciro kihariye mu buzima bw’abemera bo muri iri dini ndetse abenshi muri bo ngo ntibarya inyama bahitamo kurya ibyatsi, cyangwa se ibikomoka ku bimera.
Mu Buhinde kandi, inka ifatwa nk’ikimenyetso cy’ubukungu, imbaraga ndetse n’uburumbuke, kuko ikoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi, igatanga ibikomoka ku mata bitandukanye ntacyo itegereje kizayigarukira, ndetse hamwe na hamwe igakoreshwa mu bijyanye n’ubwikorezi, ibyo bigatuma inka ibungabungwa cyane mu Buhinde.
Muri rusange, kubera agaciro gakomeye inka ifite mu Bihinde, kirazira kurya inyama y’inka mu idini ya Hindu. Iyo Inka ipfuye, bakora umuhango yo kuyishyingura. Mu Buhinde kandi bafite imana y’inka yitwa ‘Kamadhenu’, bavuga ko ari inka y’igitangaza ikomokwaho n’izindi nka zose kandi ikaba ari yo yita ku mashyo yose y’inka.
Mu Buhinde, basenga imana zibarirwa muri za miliyoni. Kandi bakavuga ko inyinshi muri izo mana zibitse mu nka. Nanone bagira umunsi w’inka witwa ‘Diwali’, aho inka ziratwa kandi zigasingizwa bikomeye.
Ohereza igitekerezo
|
Ibi njye siko nari mbizi:
icyo nzi nuko mu myaka ya kera mu buhinde higeze gutera inzara abana benshi bapfa bazize bwaki nyuma nibwo baje kuvumbura ko amata yavura kandi agafasha vuba abari barazahajwe n’inzra.
Guhera icyo gihe nibwo inka yafashwe nk’umubyeyi hahitwa hashyirwaho ingamba zo kuyibngabunga.
Aba Hindus bagera kuli 1 billion.Basenga ibyo bita imana birenga 30 millions,harimo n’umugezi witwa The Ganges.Ariko siryo dini ryonyine risenga ibigirwa-amana.Hari amadini ya Gikristu akomeye asenga cyangwa yambaza ibindi bintu bitari imanakandi bible ibitubuza .Ndetse abayoboke b’ayo madini bagatunga ibibumbano mu nzu,mu modoka no mu nsengero,etc...Icyo ni icyaha gikomeye kurusha ibindi byose.Imana dusenga,yitwa Yehova.Niyo yonyine ishobora byose kandi idashobora gupfa.Ntabwo ari ubutatu nkuko bavuga.Gusenga mu buryo bunyuranye nuko bible ivuga,bizatuma billions z’abantu bataba muli paradis nkuko bible ibyerekana.