Ibi byagarutsweho mu mpera z’Icyumweru gishize, mu nama y’inteko rusange yateranyije Abahesha b’Inkiko b’Umwuga na Minisiteri y’Ubutabera, hagamijwe kurebera hamwe bimwe mu bibangamiye uyu mwuga n’uburyo byashakirwa umuti.
Muri iyo nama, Abahesha b’Inkiko bagejeje kuri MINIJUST ibibazo bitandukanye bikibangamiye uyu mwuga, ariko bitsa cyane ku kuba bataremererwa kuba ba Noteri ngo babifatanye n’uwo mwuga basanzwemo nyamara barize amategeko.
Me Mihigo Safari ukorera mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko baramutse bemerewe kuba ba noteri batanga umusanzu wabo mu kwihutisha irangizwa ry’imanza, kuko baba basanzwe bazizi neza, bityo no kuzirangiza bikaborohera.
Ati “Urebye turi abanyamategeko twese, ari umwavoka, ari umuhesha w’inkiko ari na noteri, twiganye amategeko. Umuntu abaye Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, akaba na noteri byaba na byiza kurushaho, kuko cya gihe iyo ndangiza urubanza mba nzi nyir’umutungo, mba mfite icyangombwa cye cy’ubutaka, kumukorera ihererekanya (mutation) mba numva byakoroha kurusha uko byagera kure, bikaba byatuma atakaza n’umwanya. Njyewe bishobora kunyorohera bikanihuta”.
Abo Bahesha b’Inkiko bavuze ko mu itegeko hatanditse ko umuhesha w’inkiko atemerewe kuba noteri, ariko ko ukeneye kumuba MINIJUST imusaba kubanza gusezera mu kazi k’Abahesha b’Inkiko.
Me Niyonkuru Jean Aime, Perezida w’Ugaga rw’Abahesha b’Inkiko, yavuze ko nk’Urugaga nta kibazo kirimo kuba abahesha b’inkiko bakora akazi ko kurangiza imanza ndetse no kuba ba noteri.
Ashimangira ko urugaga ayoboye ruzakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo bemererwe inshingano zo kuba ba noteri.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Mbonera Theophile, yavuze ko barimo kwiga kuri iki kibazo kikazafatwaho umwanzuro mu minsi ya vuba.
Yagize ati “Hari itegeko rivuga bimwe mu bishobora kubuzwa, nk’amategeko dufite atuma batabyemererwa kuba ba noteri, ariko hari ibindi biganiro byariho, bigamije kureba niba umuhesha w’inkiko yaba noteri”.
Akomeza agira ati “Bakivuze kuko bumva bakeneye ko byihutirwa kuba bajya muri uwo mwuga, ariko hari ibirimo kuganirwaho, igishobora kuzavamo bazakimenya. Birumvikana gishobora kuzaba inkuru nziza cyangwa bikaba inkuru ibasobanurira byimbitse impamvu bitakunda ko baba abahesha b’inkiko b’umwuga n’abanoteri”.
Uretse iki cyifuzo, Abahesha b’Inkiko b’Umwuga basabye ko iteka rigena ibihembo byabo ryavugururwa bikajyanishwa n’igihe, kuko babona zimwe mu mbogamizi n’amakosa akorwa na bamwe mu bahesha b’inkiko hari ibishingiye ku kuba iri teka ritabagenera ibihembo bikwiranye n’imirimo bakoze bijyanye n’igihe.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwatangiye mu 2003, kugeza ubu rukaba rubarura abarugize bakabakaba 500 bakorera mu Gihugu hose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|