REB yasabye abanyeshuri bakora ibizamini gukunda Igihugu n’umurimo
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) Dr Mbarushimana Nelson yasabye abanyeshuri barimo gukora ibizami bya leta bisoza amasomo y’icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye kurangwa no gukunda Igihugu, kugira ubumwe, ubupfura, kwanga umugayo no gukunda umurimo kuko bizabafasha gutegura ejo hazaza heza no kubaka Igihugu.

Umuyobozi wa REB watangije ibizami mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, yababwiye ko umunyeshuri urangwa n’indangagaciro ashobora gutegura ejo hazaza heza, ndetse kandi ko ikizami cyoroshye kuko cyateguwe hashingiwe ku byo bigishijwe.
Dr Mbarishimana ashimira n’ababyeyi bohereza abana ku ishuri ndetse ntibacikirize amasomo agira ati “Icyambere ni ukubashimira bagize umuhate, ntabwo bataye ishuri, dushimira ababyeyi n’ababarera, tugasaba ababyeyi guherekeza abana kuva mu mashuri y’inshuke kugera amashuri yisumbuye kuko ibi ni umusaruro mwiza w’ibyagezweho.”

Dr Mbarushimana asaba abanyeshuri bakoze ibizamini kuzirikana ko aribo mbaraga z’Igihugu kuko ejo bazatangira kwihangira umurimo bagendeye ku bumenyi bakuye mu ishuri, naho abandi bakomeze kaminuza bashaka kwicyemurira ibibazo no kubikemurira Igihugu.
Ubuyobozi bwa REB buvuga ko integanyanyigisho yigishwa ifasha abana kugira indangagaciro z’Ubunyarwanda no gutanga ubumenyi bubafasha gukemura ibibazo bahura nabyo ariko no kwitegura ejo hazaza.

Naho kubirebana no kuzamura ireme ry’ubuzima, Dr Mbarushimana avuga ko bashyizeho gahunda ifasha abana kumva amasomo y’Imibare, Ikinyarwanda n’Icyongereza aho kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama abana biga mu myaka itatu ibanza bayatsinzwe bazafashwa kuyasubiramo hakazarebwa abazatsinda bakimuka.
Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye bangana na 56,537 mu gihe abarangiza icyiciro rusange bangana na 143,842, abarangiza TTC ni 4,068 naho TSS ni 30,922.

MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri 235,572 aribo bazakora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu byiciro byose, bakaba bariyongereyeho 23,078 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wabanje, aho abakoze bari 212,494.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|