Abantu barindwi bakurikiranyweho kwiba Miliyoni 100 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 rweretse itangazamakuru abantu barindwi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakurikiranyweho kwiba muri Banki Miliyoni ijana z’Amafaranga y’u Rwanda, baciye mu ishami ryayo rikorera hanze y’Igihugu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yatangaje ko aba batawe muri yombi biturutse ku makuru yari yamenyekanye bwa mbere bafata uwitwa Murindabigwi Patrick ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’ubu bujura, Kabanyana Constance, Nyandwi Gilbert, Uwababyeyi Marie Leandre, Barungi Merard, Byaruhanga Baurice Samu, na Gatera Sam.

Ati “Murindabigwi yashatse abo nakwita aba ‘agents’ bashaka abandi bantu, cyane cyane urubyiruko bakarusaba gufunguza konti muri banki bakamuha n’ikarita ya ATM hanyuma babwira uwabahaye iyo numero ya konti ko hari amafaranga azajya aca kuri konti ye kandi ko umutekano wizewe, bakamubwira ko mu mafaranga azajya anyuzwa kuri konti ye azajya ahabwa 40%.”

Dr Murangira avuga ko aba bakekwaho ubwo bujura bizezaga uwabahaye konti ye ko ibimenyetso byose bitazigera bigaragara kuko hanze batabasha gutahura ibyo bikorwa.

Uwababyeyi Marie Leandre na we yari ashinzwe gushakisha abafungura izo konti kuko ari we wazanye abandi bafatiwe muri iki cyaha.

Aba bose bafashwe konti zabo hari hacishijweho amafaranga, baza gufatwa bamaze kubikuza Miliyoni zigera kuri 99, bafatwa batari bazikuraho zose kuko kuri konti hafatiweho 65, izindi miliyoni 30 ni zo bagiye bagabana bazishyira kuri konti zabo, bafatwa bagiye kuyashyira mu gihugu cy’abaturanyi.

Dr Murangira yasobanuye ko ayo mafaranga yibwe mu ishami rya Banki ikorera mu Rwanda ariko ifite ishami mu kindi gihugu babifashijwemo n’umukozi w’imwe muri iyo Banki, wabahaye kode bagerageza kwinjira kuri Banki yo mu Rwanda, nibwo bahise bafatwa.

Ati “Ayo mafaranga bayibaga kuri konti za sosiyete bakayashyira kuri za konti bafunguje bagahita bayabikuza bakoresheje ikarita ya ATM mu bihugu bitandukanye kuko ATM za Visa Card umuntu ashobora kuyabikuriza mu gihugu icyo ari cyo cyose”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko babajije abafatiwe muri ubu bujura impamvu bahisemo kujya kubikorera mu kindi gihugu basubiza ko batari bizeye ko inzego z’ubuyobozi bwo mu Rwanda butabafata ndetse ko bigoye kuba bakumvikana n’umunyarwanda kugira ngo abahe icyuho cyo gukora ubwo bujura.

Ati “Baravuze bati no kuyabikuriza mu Rwanda urafatwa byanze bikunze ni yo mpamvu twayabikurizaga hanze”.

Aba bakurikiranyweho ibyaha bine ari byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, icyaha cy’iyezandonke, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa Mudasobwa, n’icyaha cy’ubujura.

Dr Murangira avuga ko ibi byaha uko ari bine bakurikiranyweho bihanwa n’ibihano bitandukanye biri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka 15, kuko nk’icyaha cy’iyezandonke gihanishwa hagati y’imyaka 10 na cuni n’itanu y’igifungo ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva kuri gatatu kugera kuri gatanu z’agaciro k’indonke yejejwe.

Ubutumwa yahaye Abanyarwanda cyane urubyiruko ni ukwirinda kwishora mu bikorwa bituma bafungwa.

Ati “Turasaba urubyiruko kwirinda kwishora muri ibi byaha kandi rukagira amakenga igihe cyose rubwiwe ko rugiye guhabwa amafaranga batakoreye ndetse bakirinda kwizezwa ko ibimenyetso bazabisiba bitazagaragara”.

Dr Murangira yasabye urubyiruko kwitabira umurimo rukabona amafaranga rwakoreye biciye mu buryo bwiza atari uburyo rushyira ubuzima bwarwo mu ngorane.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko abantu bishora mu bikorwa nk’ibyo bazatahurwa kuko inzego z’umutekano w’u Rwanda zikora kandi umutekano ubwawo ukaba udadiye kandi izo nzego zifite ubushobozi n’ubufatanye muri byose.

Dr Murangira yibukije za Banki kubaka uburyo buhamye bwo kurinda umutekano w’amafaranga aho bashobora kubaka uburyo umuntu umwe adakwiye kwiharira ijambo ry’ibanga ‘Password’ wenyine ahubwo igakoreshwa n’abantu benshi kugira ngo ubikuza abashe kubigeraho, hagira n’igikorwa kikamenyekana bitewe n’abo bantu bayikoresha.

Dr Murangira yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bafatanye mu gukumira icyaha kitaraba.

Ibitekerezo   ( 1 )

Aaaaaaah ubwose ko muri Croix-Rouge y’u Rwanda bariye hafi 100millions ariko bikaba byararangiriye aho?

Birababaje

Gahogo yanditse ku itariki ya: 25-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka