Expo 2024 iritabirwa n’ibihugu 20 guhera kuri uyu wa Kane
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF) rurahamagarira Abaturarwanda kuza guhahira mu imurikagurisha mpuzamahanga(Expo) risanzwe ribera i Gikondo buri mwaka, rikaba ritangira kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga kugeza tariki 15 Kanama 2024.

Umuvugizi wa PSF, Hunde Walter, yaganiriye na KT Radio, agaragaza umwihariko wa Expo y’uyu mwaka igiye kuba ku nshuro ya 27, ikazitabirwa n’abamurika bavuye mu bihugu 20 birimo 12 bya Afurika, 7 byo ku mugabane wa Aziya hamwe na kimwe cyo ku mugabane w’u Burayi, ari cyo Turukiya.
Ibihugu bya Afurika bizitabira iryo murikagurisha ni u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Misiri, Mozambique, Togo, Sénégal, Benin, Nigeria, Niger, na Ghana.
Abo ku mugabane wa Aziya bazaza baturutse muri China, India, Pakistan, South Korea, Singapore na Syria.
Hunde avuga ko iri murikagurisha ari umwanya wo kumenyekana kw’ibikorerwa mu Rwanda, aho umushoramari uturutse i Rusizi(ni urugero) azagaragariza mugenzi we w’i Gicumbi ibyo akora, bose bakabasha kwigiranaho.
Hunde avuga ko kandi iyo Expo ari umwanya wo kurushanwa kw’ibikorerwa mu Rwanda n’ibivuye mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, cyane cyane ibikorwa n’Abanyafurika.
Yagize ati "Ni isoko rusange, turifuza ko abantu bahura bakamenyana (connection), ni umwanya mwiza wo kugira ngo ibikorerwa muri Afurika bihangane, tukifuza n’iryo koranabuhanga rivuye cyane cyane mu bihugu by’Abarabu, kuko bazi gukora, ni abashabitsi."

Kwinjira muri iri murikagurisha ku mwana w’imyaka 4-18 ni Amafaranga 500 Frw, mu gihe umukuru azajya yishyuzwa amafaranga 1000Frw.
Iri murikagurisha rizajya ritangira saa mbili(8h00) za mu gitondo kugera saa yine z’ijoro mu minsi y’imibyizi, mu gihe mu mpera z’icyumweru (weekend) rizajya rigeza saa tanu z’ijoro.
Hunde avuga ko abadakunda akavuyo n’umubyigano byaba byiza bagiye baza mbere ya saa sita z’amanywa, kuko amasaha y’umugoroba n’ijoro ngo atuma benshi bahura n’imbogamizi zo gutaha.
Hunde avuga ko ibibanza hafi ya byose kugeza ubu byamaze gufatwa, aho Umunyarwanda yishyuye stand ye (ikibanza) amafaranga ibihumbi 600, umunyamahanga akishyura Amadolari ya Amerika 1350(ni amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 1 n’ibihumbi 700).
Ibitangazamakuru bya www.kigalitoday.com, KT Radio, www.ktpress.rw n’imbuga nkoranyambaga zabyo, biraba bihari kugira ngo bifashe uwashaka kwamamaza wese ibyo akora.
"Yoo Wassup ma People!!" - Uwo ni MC Tino
Umaze igihe wumva ijwi gusa, none Germaine, MC Tino, Rusakara, Anne Marie, Ben Nganji, Ines, Shyne n'abandi bose ugiye guhura nabo imbonankubone (LIVE) muri EXPO 2024 pic.twitter.com/YSftDYBG61
— Kigali Today (@kigalitoday) July 24, 2024
Inkuru zijyanye na: Expo 2024
- Expo2024: Urubyiruko rurashima umwanya rwahawe wo kumurika ibyo rukora
- Expo2024: Imitako ikoze mu mabuye iragura uwifite
- Expo2024: Umujyi wa Kigali urimo gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo by’imyubakire n’ubutaka
- Mu myaka itanu Umujyi wa Kigali uzaba wamaze guhindura inyubako z’umujyi zitajyanye n’igihe
- #Expo2024: Hari kumurikwa ibihangano biva mu bisigazwa by’ibiti
- #Expo2024: Hari kumurikwa amasafuriya ahisha ibishyimbo mu minota 40 ku muriro wa 55Frw
- Expo2024: Barashima ikoranabuhanga mu kwinjira, bakinubira igiciro kiri hejuru
- Amafoto: Dutemberane i Gikondo ahabera Expo 2024
- Dore uko wagura itike yo kwinjira muri Expo 2024 hakiri kare
Ohereza igitekerezo
|