Umubare w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite wazamutse

Nk’uko byemejwe muri gahunda ya Leta ijyanye no guteza imbere umugore no kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo, no mu matora y’Abadepite ya 2024, umubare w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, bigaragara ko wazamutseho 2%, nk’uko bigaragara muri Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Bamwe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, ubwo barahiraga muri Nzeri 2018
Bamwe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ubwo barahiraga muri Nzeri 2018

Ni nyuma y’uko muri manda ya 2018-2024 abagore mu Nteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite bari 61% ku bagabo 39%, ariko nk’uko bigaragara mu rutonde rw’abaherutse gutorwa rwashyizwe ahagaragara na NEC, muri manda ya 2024-2029 biragaragara ko umubare w’abagore wazamutse ujya kuri 63,75% mu gihe abagabo ari 36,25%.

Muri rusange, mu bakandida depite baherutse gutorerwa manda ya 2024-2029, abagore ni 51 mu gihe abagabo ari 29.

Ubwiyongere bw’umubare w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, akenshi uterwa no kuba abagore barashyiriweho icyiciro cyihariye cy’abagize 30% by’abagore, bakiyongeraho abatorwa hagendewe ku mitwe ya politike babarizwamo.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku rwego rw’Isi (IPU) muri 2024, bwagaragaje ko u Rwanda rukiri ku isonga ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bwasanze abagore b’Abadepite ari 61% ku bagabo 39%.

Mbere yo gushyiraho icyiciro cyihariye cy’amatora y’abagore bajya mu Nteko Ishinga Amategeko, wasangaga umubare w’abagabo mu Nteko Ishinga Amategeko uruta uw’abagore.

Urugero ni urwo mu matora yo muri manda ya 2003-2008, aho abagore bari bagize Inteko ishinga amategeko bari kuri 48,75% ku bagabo 51,25%.

Abadepite 80 bagize manda ya 2024-2029 barimo 37 baturuka mu muryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije, batanu baturuka mu ishyaka rya PL, batanu baturuka mu ishyaka rya PSD, babiri baturika muri PDI, babiri baturuka muri DGPR-Green Party na babiri baturuka muri PS Imberakuri.

Hari n’abandi batowe mu byiciro byihariye, barimo abagore 24, babiri bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga.

Mu bigaragara ni uko abenshi mu badepite bagize manda ya 2024-2029 ari abashya muri uwo murimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Byari byiza ko baba mo Ari Benshyi, Ariko se Iyo Bagezemo Bibuka Babandi Babagiriye Icyizere Babatora ngo Bajye Bakemura Ibyo Babatoreye? Reba Nawe Hari Byinshyi Prezida Wacu Paul Kagame Akorera Abaturage ngo Babeho Neza ba Siha Rusahuzi bakabyifunga ntibabihe Abo byagenewe, na ba Bagabo Bari mu Nteko Bakicecekera Umuturage Akahagwa, wa mwana Kagame Aha ngo Atagwingira Agahonyorwa, none ba Maman! Tubatezeho Byinshyi Ntimuzabe nka bwa Buro Bwinshyi!!!, Reka mbatungire Urutoki: Muzagure Amabuye Mushire mw’Isitimu, mutunge mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero Akagari ka Muhira, Aho Kagame yubakiye Agatuza Abaturage bafite Ibibazo, Akabaha n’Inkoko zizabavana mu Bukene ngo zizanabarindire Abana Imirire Mibi, kuva mu kwezi kwa07/2023 buri munsi Zinjiza Amafranga Miliyoni Imwe n’Igice, Ikibabaje nukobyibereye Ibya bamwe mu bakozi ba Karere n’Umurenge, na bake mu bahatujwe bene Wabo wa ba Nyakubahwa, bamaze no kuhakirira da! ba Baturage Kagame yahaye babaye ba Mbonabihita da, niyo Haje Umuyobozi ba Rutemayeze ntibatuma avugisha ba Baturage, Ahubwo nibo bamusobanurira ko Bahabwa byose, None ba Maman! Nguwo Umukoro mu bushishozi Bwanyu Muzajye Mwereka Umusaza ko Ababizeye Babatoreye Ukuri

Teta yanditse ku itariki ya: 25-07-2024  →  Musubize

Rero hari abasaziye mu nteko bamazemo igihe kirekire bajye batanga imyaka natwe urubyiruko rugerweho. Impinduka zirakwiye.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 24-07-2024  →  Musubize

Ya mpayinka Rwasamirera bashiki bacu barakataje, Buriya se ubutaha abagabo ntibaduha natwe icyiciro cyiharye tukazamura umubare? Birashoboka cyane bikomeje kuzamuka wazasanga abagore ari 89,9% naho abagabo bakaba mu nteko ari 10,1% ariko u Rwanda rukaguma kuba ku isonga ku rwego rw’isi mu kugira abagore bose mu nteko,

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 24-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka