REB yagaragarijwe imbogamizi ku bizamini by’abanyeshuri bafite ubumuga bukomatanyije

Mu gihe abanyeshuri hirya no hino mu Gihugu batangiye ibizamini bisoza icyiciro rusange ndetse n’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, abafite ubumuga bukomatanyije bagaragaje imbogamizi mu bizamini bakora kubera ko ababitegura batita ku myigire yabo mu ndimi aho mu Kinyarwanda hashyirwamo amasaku n’ubutinde bitaba mu rurimi rw’amarenga.

Abafite ubumuga bukomatanyije bagaragaje imbogamizi bafite mu bizamini bakora
Abafite ubumuga bukomatanyije bagaragaje imbogamizi bafite mu bizamini bakora

Mu Karere ka Rubavu ku Kigo cy’amashuri Umubano wa mbere, hari abanyeshuri babiri barimo gukora ikizamini gisoza amasomo y’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bavuga ko biteguye neza kandi biteguye gutsinda, uretse zimwe mu mbogamizi bagaragarije ubuyobozi.

Nubwo batangiriye ku mibare bavuga ko ntakibazo bafite, ahubwo impungenge ziri ku buryo ibizamini by’indimi bitegurwa kuko usanga bitegurwa hatitawe ku bafite ubumuga bukomatanyije bakoresha ururimi rw’amarenga.

Ishimwe Pacifique, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko zimwe mu mbogamizi bagaragarijwe n’abana bakora ikizamini harimo amasomo y’Ikinyarwanda aho babazwa amasaku n’ubutinde kandi batayakoresha.

Dr Mbarishimana asuzuma ibizami bikorwa n'abafite ubumuga
Dr Mbarishimana asuzuma ibizami bikorwa n’abafite ubumuga

Agira ati “Hakozwe ubuvugizi ku bibazo by’amasaku n’ubutinde bisimbuzwa ibindi bibazo, ariko hari aho bashyiramo ibyivugo n’imigani kandi nabyo byigirwa mu miryango, mu gihe tubizi ko Abanyarwanda benshi batazi ururimi rw’amarenga, bigatuma ubwo bumenyi abafite ubumuga batabubonera mu miryango. Tukaba dusaba ko byazajya bisimbuzwa ibindi bibazo bashobora gusubiza.”

Abana babiri barimo gukora ibizamini mu Karere ka Rubavu bafashijwe kwiga n’ikigo cyita ku bafite ubumuga ndetse gifite ishuri ritanga uburezi budaheza, Ubumwe Community Center (UCC) aho abana bashoboye gutsinda amashuri abanza gikomeza kubakurikirana n’aho bajyanywe kwiga.

Ishimwe Pacifique avuga ko bagenzuye ko abana bafite ubumuga bukomatanyije biteguye neza ibizamini bya leta bagaragarizwa ibibazo bafite harimo impungenge z’uko abazakosora indimi bagomba kuba bazi indimi z’amarenga nk’aho abakoresha ururimi rw’amarenga mu Kinyarwanda bakoresha inshinga ziri mu mbundo.

Kimwe mu bibazo bagaragaje kiri mu bizamini by'indimi harimo Ikinyarwanda
Kimwe mu bibazo bagaragaje kiri mu bizamini by’indimi harimo Ikinyarwanda

Agira ati “Abakoresha ururimi rw’amarenga bakoresha inshinga ziri mu mbundo, urugero nk’interuro ivuga ngo Kamali yagiye, [….]abakoresha amarenga bavuga Kamali kugenda, [….], iyo ufite ubumuga yanditse kugenda mu mwanya wa yagiye, ukosora agira ngo yabyishe kandi ari uko bandika, tukaba dusaba ko abakosora abafite ubumuga baba bazi ururimi rw’amarenga.”

Ishimwe akomeza asaba ko ubuyobozi bugomba gutekereza ku bigo abana bafite ubumuga bukomatanyije bazoherezwaho kuko bakenera abarimu bazi ururimi rw’amarenga.

Abanyeshuri barimo gukora ibizamini bize mu ishuri ry’Ubumwe Community Center (UCC) mu Karere ka Rubavu ritanga uburezi budaheza, ndetse bamaze no gutsinda boherejwe ku kigo bakomeza gukurikiranwa n’ubuyobozi bwa UCC aho buboherereza abarimu bazi ururimi rw’amarenga babafasha gusubira mu masomo no kubasobanurira.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), Dr Nelson Mbarushimana avuga ko kuba hari abanyeshuri bafite ubumuga bukomatanyije bigana n’abandi kugera aho bakorana ibizamini bigaragaza ko abafite ubumuga bashoboye kandi bakeneye kugirirwa icyizere no gufashwa.

Agira ati “ibi biragaragaza ko abafite ubumuga bashoboye, icyo badukeneyeho ni ubufasha bwaho bagowe, kandi turasaba n’abandi babyeyi kujyana abana ku ishuri bagafashwa kwiga.”

Dr Mbarushimana avuga ko ku mbogamizi zagaragajwe ku banyeshuri barimo gukora ibizamini zizashakirwa ibisubizo kugira ngo bashobore gukomeza kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane ku makuru mutugejejeho ariko ngewe nk’umuntu ubana n’abatumva nti banavuge umunsi ku munsi hari icyo nakongeraho ntabwo ikibazo kuri ku kinyarwanda gusa ahubwo no mubindi bajya bakosora bagendeye kugitekerezo cy’ umwana kuko iyo bagendeye kuri structure y’ interuro abatumva ntibanavuge ushobora kwibeshya ko babyishe kdi batanze ibitekerezo byabo natanga urugero nko ku masomo asaba ibitekerezo byawe bwite nk’ Ikinyarwanda, icyongereza, amateka, ubumenyibwisi, ibinyabuzima n’andi masomo asaba kubaka ukoresheje ururimi. Bityo rero ibyo byose byakitabwaho mu gukosora abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge

NSENGIYUMVA Mathieu yanditse ku itariki ya: 26-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka