Kigali: Impanuka yakomerekeyemo babiri

Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge haraye habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi yavaga i Rubavu ijya i Kigali, abagenzi babiri barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku itariki 21 Nyakanga 2024 itewe n’umushoferi utaringanije umuvuduko neza ubwo yari ageze mu ikorosi akananirwa kurikata.

Ati “ Harimo abantu 26 bose bahawe ubutabazi bw’ibanze barataha uretse abantu babiri baraye mu bitaro bya CHUK kubera gukomereka byoroheje”.

Nyuma yo kunanirwa gukata ikorosi, umushoferi yahise agonga umukingo n’ipoto y’amashanyarazi, imodoka igusha urubavu mu muhanda.

Mu butabazi bw’ibanze Polisi yatanze, harimo gufasha mu kugeza abagenzi kwa muganga kugira ngo bitabweho, ihita ikomeza ibikorwa byo gukura imodoka mu nzira kugira ngo ibindi binyabiziga bibone uko bitambuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yibukije anagira inama abashoferi zo kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda amakosa ateza impanuka. Yabasabye kwibuka ko batwaye ubuzima bw’abantu bakajya bitwararika mu migendere yabo, no kwirinda gucomora ibyuma byashyiriweho kuringaniza umuvuduko mu modoka (Speed governor) kuko bituma bakora impanuka kubera umuvuduko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka