Umujyi wa Kigali ugiye gutora abagize Inama Njyanama
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) irahamagarira ababishoboye kandi babishaka gutanga kandidatire zabo kuko hateganyijwe amatora y’abagize inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ateganyijwe tariki 16 Kanama 2024.
Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, NEC ivuga ko abifuza gutanga kandidatire ku mwanya w’abajyanama bahagararira Akarere mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ko zizatangira kwakirwa kuva tariki 23 Nyakanga 2024 kugera ku ya 1 Kanama 2024.
Abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali batorerwa manda y’imyaka itanu hakurikijwe itegeko ryo mu 2019 rigenga Umujyi wa Kigali, aho abagize Inama Njyanama badashobora gukora manda zirenze ebyiri zikurikiranye, nkuko amategeko abiteganya.
Mu bagize Inama Njyanama niho havamo abantu batatu baba bagize komite nyobozi, barimo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, umuyobozi wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo hamwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza.
Muri 2019, Pudence Rubingisa yatorewe kuba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nadine Umutoni Gatsinzi atorerwa kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza naho Ernest Nsabimana agirwa umuyobozi wungirje ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo.
Aba baje gusimburwa nyuma y’uko Rubingisa agizwe umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba mu mpera z’umwaka ushize, asimburwa na Samuel Dusingizemungu wari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, wungirijwe na Martine Urujeni ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, hamwe na Fulgence Dusabimana ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo.
Amatora y’abagize Inama Njyanama azakurikirwa n’amatora y’abagize komite nyobozi bakora manda imwe y’imyaka itanu ishobora kongerwa.
Biteganyijwe ko gutangaza abakandida bemewe by’agateganyo bizakorwa tariki 3 Kanama mu gihe urutonde rwa nyuma rw’abakandida ruzatangazwa kuwa Kabiri tariki 5 Kanama nkuko bigaragara mu itangazo rya NEC.
Nyuma yo gutangaza urutonde rwa nyuma biteganyijwe ko abazaba bemejwe bazatangira kwiyamamaza guhera tariki 13 Kanama kugera 16 Kanama 2024.
Itegeko rivuga ko abagize komite nyobozi badashobora gukora manda zirenze ebyiri zikurikiranye. Iyo umwe mu bayigize ahagaritse imirimo ye mu gihe gisigaye cya manda itarenze umwaka, umusimbuye afite uburenganzira bwo kwitabira amatora manda ebyiri zikurikiranye.
Umuyobozi mushya watowe muri komite nyobozi akora manda isigaye ya manda yamubanjirije kuko nta matora yo gusimburwa mu gihe manda isigaye itarengeje amezi atandatu mbere y’uko irangira.
Mu mpinduka zakozwe mu Mujyi wa Kigali ni uko abajyanama b’Umujyi wa Kigali bagabanutse bakava kuri 33 bagera kuri 11, batandatu muri bo baratorwa abandi bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.
Umujyi wa Kigali ukora nk’urwego rumwe nk’uko biteganywa n’itegeko rishya rigenga Umujyi wa Kigali.
Ohereza igitekerezo
|