Kigali: Abahinga mu bishanga basobanuriwe ibyiza byo guhinga igihingwa kimwe

Bamwe mu bahinzi bahinga mu bishanga biherereye mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bamaze gusobanukirwa ingaruka zo guhinga bavangavanga imyaka, kuko bituma umusaruro utaboneka uko wari witezwe ndetse n’ubonetse kuwubonera isoko bikagora.

Abahinzi barimo guhugurwa uburyo bwo kunoza imihingire
Abahinzi barimo guhugurwa uburyo bwo kunoza imihingire

Aba bahinzi baratangaza ibi mu gihe guhera ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga kuzagera tariki 16 Kanama 2024, barimo bakurikirana amahugurwa ku buryo bwo kunoza ubuhinzi, hagamijwe kongera umusaruro.

Ni amahugurwa atangwa n’Ihuriro ry’Abanyarwanda bize ubuhinzi muri Israel (Horticulture in Reality Corporation Ltd - HoReCo), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Ni amahugurwa kandi atanzwe mu gihe abahinzi bitegura igihembwe cy’ihinga cya 2025A, kigomba gutangirana n’ukwezi kwa Nzeri kwa 2024.

Abahinzi bahagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali basobanuriwe ko guhinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe ari byo bitanga umusaruro kurusha kuvangavanga imyaka.

Uwitwa Desiree Murara uhinga mu gishanga cya Nyagisenyi Rufigiza giherereye mu Murenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo, avuga ko mu buhinzi bwe na bagenzi be, bamaze igihe kinini cyane bbahinga imyaka ivangavanze mu gishanga bakoreramo, ariko kuva aho basobanuriwe ko guhinga igihingwa kimwe ari byo basanze bitanga umusaruro.

Agira ati “Igihe kirekire twakimaze tuvangavanga imyaka, ariko ubu noneho, kubera kutwigisha guhinga imbuto y’indobanure, bakatwigisha amafumbire ajyanye n’igihingwa runaka, tukamenya umuti w’igihingwa runaka, … ubu rwose turahinga igihingwa kimwe kandi imyaka ikera neza cyane ukabona ko bishimishije”.

Mugenzi we witwa Imboni Jeanine, ahagarariye abahinzi bahinga umuceli mu gishanga cya Rugende, mu Karere ka Gasabo. Avuga ko muri icyo gishanga na bo basobanukiwe uburyo bwo guhinga igihingwa kimwe, kandi basanze ari byo bitanga umusaruro.

Ati “Iwacu muri Rugende, usanga hari igice cyagenewe umuceli gusa, icyagenewe ibigori, icyagenewe ibishyimbo, … ku buryo kandi usanga n’abaturage baramaze kubyumva ko nta kindi gihingwa bagomba kuvangamo kandi bigatanga umusaruro”.

Uretse ibyo kuba bene ubu buhinzi ari bwo butanga umusaruro mwinshi kandi, aba bahinzi banavuga ko mu gihe igishanga cyose gihinzwemo igihingwa kimwe, byorohereza abahinzi kubasha kurwanya ibyonnyi mu gihe byadutse muri icyo gihingwa.

Umuyobozi wa HoReCo, Iyamuremye Jacques Dawsson, avuga ko muri aya mahugurwa bari kwigisha abahinzi guhinga kinyamwuga, gufata neza umusaruro ndetse ndetse no kumenya uburyo bawushakira amasoko.

Agira ati “Igihembwe cy’ihinga cya A ni cyo tubonamo umusaruro mwinshi hano mu Gihugu, ku buryo bisaba ko tujyanamo n’abahinzi tukabahugura uburyo bazitwara mu buhinzi bwabo, haba mu murima ndetse na nyuma yo gusarura”.

Umuyobozi wa HoReCo, Iyamuremye Jacques Dawsson , avuga ko impamvu bateguye aya mahugurwa ari uko bifuza ko umusaruro wiyongera
Umuyobozi wa HoReCo, Iyamuremye Jacques Dawsson , avuga ko impamvu bateguye aya mahugurwa ari uko bifuza ko umusaruro wiyongera

Arakomeza ati “Nka HoReCo dukorana n’abahinzi benshi, bikadufasha ku buryo nk’abahinzi ubu tugiye kwinjira mu gihembwe cy’ihinga cya A, tugende twumva umujyo ujyanye no guhinga neza kugira ngo tuzabone umusaruro ukwiriye kandi mwiza”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kivuga ko ari ngombwa cyane kwigisha abahinzi uburyo bwo kunoza imihingire.

Agnes Ayinkamiye, Uhagarariye RAB ishami rya Rubirizi, avuga ko nk’abahinzi bakorera mu byanya byatunganyijwe na Leta, bamaze gusobanukirwa neza uburyo bwo kunoza imihingire birinda kuvangavanga imyaka, ahanini kuko baba bahingira isoko.

Agnes Ayinkamiye, uhagarariye RAB ishami rya Rubirizi
Agnes Ayinkamiye, uhagarariye RAB ishami rya Rubirizi

Agira ati “Abahinzi bacu baba bahingira isoko ntabwo ari uguhinga gusa ngo barye. Iyo rero bahinze igihingwa kimwe biraborohera no kugishakira isoko”.

Uretse aba bahinzi bakorera mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali, HoReCo igaragaza ko muri rusange abahinzi 280 ari bo barimo gukurikirana aya mahugurwa, bakaba babarizwa mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Uburasirazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

horeco yaziye igihehe mubuhinzi natwe nukutugeraho irukumbeli.hari byishi badufasha mukongera umusaruro mukongera umusaruro wimboga nimbuto muri koperative yurubyiruko kotwimuru.

Amos yanditse ku itariki ya: 24-07-2024  →  Musubize

horeco yaziye igihehe mubuhinzi natwe nukutugeraho irukumbeli.hari byishi badufasha mukongera umusaruro mukongera umusaruro wimboga nimbuto muri koperative yurubyiruko kotwimuru.

Amos yanditse ku itariki ya: 24-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka