Perezida Kagame yihanganishije Ethiopia yibasiwe n’inkangu zishe abantu 229

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abaturage b’icyo Gihugu, bibasiwe n’inkangu zabaye mu Karere ka Gofa mu Majyepfo ya Ethiopia, zitewe n’imvura idasanzwe yaguye muri ako gace.

Bamwe bagiye barengwaho n'ubutaka
Bamwe bagiye barengwaho n’ubutaka

Mu butumwa Paul Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Ethiopia muri ibi bihe bikomeye.

Abantu 229 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu biza by’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Majyepfo ya Ethiopia ku wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024. N’ubu ibikorwa byo gushakisha abaguye muri iyo myuzure ngo biracyakomeje nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Imibare y’abapfuye bazize izo nkangu yiyongereye cyane bitewe n’uko hari na bamwe mu bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bapfuye mu gihe bari barimo kugerageza kurokora abantu barimo batakira munsi y’ibyondo byabarengeye, nyuma habaho indi nkangu na yo yica abandi benshi nk’uko byakomeje bisobanurwa n’ubuyobozi bwo muri ako gace.

Muri abo bapfuye harimo abana batoya n’abagore batwite nk’uko byemejwe na Dagmawi Ayele, umuyobozi muri ako gace kibasiwe n’ibiza, wanavuze ko hari abantu nibura batanu barokotse icyo kiza barohowe mu mazi.

Ibikorwa by’ubutabazi byo gushakisha ababa bakiri bazima n’abandi baburiwe irengero nyuma y’izo nkangu biracyarimo gukorwa nk’uko byatangajwe na Kassahun Abayneh, umuyobozi ushinzwe itumanaho mu gace ka Gofa, kibasiwe n’ibiza.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rw’abo bantu bose kuko ari igihombo gikomeye.

Inkangu zatewe n'imvura nyinshi
Inkangu zatewe n’imvura nyinshi

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, rivuga ko abantu baturutse mu kigo gishinzwe gukumira no kurwanya ibiza boherejwe muri ako gace mu rwego rwo kugerageza kureba ko hari abo barokora.

Umubare w’ababuriwe irengero muri icyo kiza ntiwahise utangazwa by’ako kanya, ariko Markos Melese, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibiza mu gace ka Gofa yavuze ko hari benshi mu bari bari mu bikorwa by’ubutabazi baburiwe irengero.

Ikinyamakuru AfricaNews cyatangaje ko ibiza by’inkangu bikunze kubaho muri Ethiopia cyane cyane mu bihe by’imvura byatangiye muri Nyakanga, bikaba biteganyijwe ko bizarangira muri Nzeri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka