Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere ku cyicaro cy’umuterankunga wayo mu Nzove, hamuritswe imyambaro iyi kipe izakoresha mu marushanwa atandukanye muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025.
Umwambaro wa mbere Rayon Sports izambara uzaba urimo amabara y’ubururu bwiganje nk’ibisanzwe, umwambaro wa kabiri ukazaba urimo ibara ry’umweru ndetse n’amahembe y’inka z’inyambo zizwi mu karere ka Nyanza aho Rayon Sports ikomoka.
Umwambaro wa gatatu Rayon Sports izambara usa n’ibara risa na pink, ukaba ari umwambaro ufite atandukanye n’amabara ari mu birango bya Rayon Sports, ukaba wakenerwa cyane igihe cyane igihe bahuye n’ikipe bahuje amabara.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|