Abanyarwanda 297 bakorewe ibyaha byo gucuruzwa mu myaka itanu ishize

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bigihari kandi hari Abanyarwanda batari bake babikorerwa kuko guhera mu 2019-2024 abagera 297 ari bo bakorewe icyo cyaha.

Imibare ya RIB yo mu myaka itanu ishize y’ingengo y’imari uhereye mu 2019-2024 igaragaza ko ari ibyaha byakorewe abagore cyane kurusha abagabo kubera ko abagera kuri 75% bibasiwe ari abagore mu gihe abagabo ari 25%.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira avuga ko nubwo imibare igabanuka ariko abakorerwa icyo cyaha bagihari
Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira avuga ko nubwo imibare igabanuka ariko abakorerwa icyo cyaha bagihari

Muri rusange muri iyo myaka itanu, RIB ivuga ko abantu bakorewe icyo cyaha ari 297, gusa ngo mu mwaka wa 2019-2020 abacurujwe bari 91, naho mu 2020-2021 icyo cyaha cyakorewe abantu 61, mu mwaka wakurikiyeho wa 2021-2022 baragabanuka baba 41, barongera bariyongera muri 2022-2023 baba 58, mu gihe muri 2023-2024 bagabanutse bakaba 46.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, yavuze ko ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bigihari kandi bikorerwa ibyiciro byose by’Abanyarwanda, nubwo bigenda bigabanuka.

Yagize ati “Ibi ngibi ntitubirebere mu mibare, wenda ngo hagire abavuga ngo imibare ni micye cyangwa se ni myinshi, burya umuntu nubwo yaba umwe ni ubuzima bw’umuntu kandi iyo bugiye ntibugaruka.”

Arongera ati “Iyo urebye biragenda bigabanuka, mu mibare iyo tugiye kureba igitsina gore ni cyo cyibasiwe cyane. Dukurikije imyaka hagati ya 18 na 30 ni bo benshi kuko bangana na 168, naho 18 kumanura ni 102, mu gihe 30 kuzamura ni 27, urumva ko bibanda ku cyiciro cy’urubyiruko rugifite ingufu hagati ya 18 na 30, usanga biri ku kigero cya 90% by’abatwarwa.”

Abakorerwa ibyo byaha byashukishwa ibintu bitandukanye birimo guhabwa akazi kazajya kabahemba amafaranga menshi.

Mu mirimo bakoreshwa iyo bagezeyo harimo uburaya cyane cyane ku b’igitsina gore, n’imirimo y’ubucakara ku b’igitsina gabo, hakaba n’abakurwamo imyanya imwe n’imwe y’umubiri, ibituma uwakorewe ubwo bucuruzi n’iyo yatabarwa agasubizwa iwabo, agerayo yarabaye igisenzegeri cyangwa arwaye indwara zirimo n’izidakira.

Itegeko No. 51/2018 ryo ku wa 13/Kanama/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, mu ngingo yaryo ya 18, rivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni icumi (10.000.000) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000).

Iyo icyo cyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murangira natubwire na case zakurikiranwe mu rukiko, ndavuga abahaniwe icyo cyaha. banjye batanga n’indishyi kujya kubazana birahenda imisoro y’abaturage.

ka yanditse ku itariki ya: 26-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka