Barampamagaye ariko biragoye - Muhammad Hussein wifuzwa na Rayon Sports

Rutahizamu w’Umunya-Uganda Muhammad Shaban wakiniraga KCCA iwabo uvugwa muri Rayon Sports yavuze ko iyi kipe yamuvugishije akayibwira agaciro ke gusa ko bigoye kuba yaza gukina mu Rwanda kuko afite ahandi heza.

Ibi Muhammad Shaban yabitangarije Kigali Today mu kiganiro cyihariye yagiranye nayo aho yayemereye ko Rayon Sports binyuze ku muntu acyeka ko ari Perezida bamuhamagaye akababwira agaciro ke anamurangira abo bakomezanya ibiganiro.

Ati "Barampamagaye, ndumva ari Perezida wampamagaye. Yaramvugishije mubwira agaciro kanjye ntakubwira wowe, ariko muhuza n’abampamagarariye ngo bavugane."

Muhammad Shaban asanzwe akinira ikipe y'igihugu ya Uganda
Muhammad Shaban asanzwe akinira ikipe y’igihugu ya Uganda

Uyu mugabo wayoboye abatsinze ibitego byinshi muri Uganda 2023-2024 n’ibitego 17 abajijwe niba abo yahuje na Rayon Sports baba baramubwiye ibyo bavuganye yavuze ko atabizi kuko nta yandi makuru yigeze abimenyaho.

Ati "Nababwiye kujya kuganira nabo ariko ntabwo nzi niba baraganiriye, ntabwo nakubwira ngo baganiriye iki kuko ntabwo namenye niba baranavuganye."

Muhammad Shaban yatsinze ibitego 17 muri shampiyona ya Uganda anahembwa nkuwatsinze byinshi
Muhammad Shaban yatsinze ibitego 17 muri shampiyona ya Uganda anahembwa nkuwatsinze byinshi
Muhammad Shaban asanzwe akinira ikipe y'igihugu ya Uganda
Muhammad Shaban asanzwe akinira ikipe y’igihugu ya Uganda

Abwiwe ko bivugwa ko mu minsi iri imbere ashobora kuba ari umukinnyi wa Rayon Sports, ashyenga yavuze ko bishobora kuzaba mu myaka iri imbere kuko ubu bigoranye kubera ubundi busabe afite bwiza.

Ati "Hahaha, birashoboka ko nazaza mu myaka iri imbere kuko ubu biragoye cyane. Mfite ubundi busabe bwiza cyane ngomba kwicara nkatoranya aheza ho kujya, ubu biragoranye cyane (Kuza mu Rwanda)."

Muhammad Shaban tariki 18 Nyakanga 2024, ni bwo yanditse ubutumwa ashimira ikipe ya KCCA ndetse n’abakunzi bayo abashimira uko babanye mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze abakinira.

Ubwo yasezeraga Kigali Today yabajije umwe mu bayobozi ba Rayon Sports niba bitaba bifite aho bihuriye no kuza muri iyi kipe ariko avuga ko atari byo.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka