Kamonyi: Amaze imyaka isaga ibiri n’igice mu bitaro yarabuze ubufasha bwo kwivuza

Nzamwita Emmanuel bakunze kwita Kazungu, w’imyaka 23 , amaze imyaka 2 n’amezi 7 mu bitaro bya Remera Rukoma, yarabuze amikoro yo kwivuza, ngo amenye gahunda z’ubuzima bwe.

Uyu musore afite ikibazo mu ruhago, kuko atabasha gusoba, ahubwo inkari zisohoka hakoreshejwe sonde. Yazanywe mu bitaro mu mwaka wa 2010, nyuma y’impanuka y’imodoka yamugwiriye ari ku muhanda uva Rugobagoba werekeza ku Mugina.

Nzamwita avuga ko nyuma y’impanuka yahise agwa muri koma, akanguka ari mu bitaro. Ngo ibikomere byo ku mubiri byarakize, ariko asigaranye icyo kibazo cyo mu ruhago.

Mu bushobozi bw’Ibitaro bya Remera Rukoma, abaganga bamushyizemo Sonde yo kumufasha gusohora inkari, ariko bamwohereza no mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ngo babe bamuvura kuko ho hari abaganga kabuhariwe bashobora kuvura ubwo burwayi.

Uyu murwayi utagira umurwaza, akaba nta n’undi muntu umugeraho, yabonye abagiraneza bamuha amafaranga y’urugendo ajya CHUK, ariko ntiyavurwa kuko bamubwiye ko agomba kubanza kujya mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal guca mu cyuma cyitwa Urethrogram, ariko abura ubushobozi.

Amaze kubura ubushobozi Nzamwita yagarutse kwiturira mu bitaro bya Remera Rukoma, kugira ngo abaganga b’aho bajye bakomeza bamufashe kumuhindurira sonde.

Nta ngemu abona, ahubwo atunzwe n’abagiraneza bo mu muryango w’umusamariya mwiza bajya bagaburira abarwayi batagemurirwa, ubundi agafunguza yabona umuha 100frw akagura icyayi akanywa.

Nubwo uyu murwayi avuga ko yihebye, Muganga mukuru w’ibitaro bya Rukoma, Paul Esangula, yemeza ko habonetse ubufasha akajya kwivuriza mu bitaro bifite abaganga kabuhariwe, bamuvura agakira.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

mubyukuri Imana ikunda abana bayo kandi yumva amasengesho yabo ubu nandika iyi ibi nzamwita yamaze gukorerwa operation mu bitaro bya Gitwe afashijwe n’abaganga baho hamwe n’abaganga ba nyamerika ahubwo wowe wanditse iyi nkuru uzaze umusure agatangarize ibyishimo afite

agaciro yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

hakenewe angahe

yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

sha amafaranga akarere ka kamonyi kazashyira mu gacirodf bazabanze bakureho ayo kuvuza uwo mwana.ntacyo byaba bimaze,gukusanya gusa tutitaye ku baturage.ese iyi modoka yamugwiriye nta ASSURANCE yari ifite ngo ibe yamuvuza koko?MANA yange.twite ku bababara.

NDIZEYE yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

ahubwo ndabo njye hakwiriye kujyaho AGACIRO UBURWAYI FUND tukajya dufasha abantu nkabangaba kandi buriya akarere akomokamo nzumva katanze akayabo mana fasha abatishoboye.

douce yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Murakoze kutugezaho ino nkuru yuno murwayi, niba hari aho umuntu yanyuza inkunga mwahatumenyesha, nibura ababishoboye bakagerageza bakamufasha. Imana ikomeze kumuba hafi.

komera yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Kuri wa munsi, njye nawe tuzabwirwa ngo" Nari ndwaye ntiwansura, nambaye ubusa ntiwanyambika, ......"Yesu yaritanze ngo tubeho bityo twitangire n’abandi.

Muvandimwe tanga uko ushoboye uyu mwana avuzwe.

Imana iguhe umugisha.

Neza yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Agaciro Fondation karakora iki mu gihe ikibazo cy’uyu murwayi batakitaho? Mana we mbese nkubu umuntu yakora iki koko yamenya wa mugani anyuzahe inkunga.

Zana yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

birababaje cyane uyu numwana w’urwanda nukuvuga ngo amafranga aruta umuturage .ese nibura iyo bamuvurira kwideni ko akiri muto yamara gukira .akishyura.ariko bavuga ngo bakusanye amafranga yo gushyira mu kigega Agaciro bakava hasi kugirango bagaragare neza bahabwe na manota mugihe umuturage adashobora no kuvuzwa kubera ubukene. Nawe ntiyiremye ,akwiye gufashwa n’IGIHUGU CYE.

yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Iyi foto se ko mbona ari iya Jay Polly. Uwo muvandimwe se umuntu yamufasha ate? Hari ahateganyijwe umuntu yageza inkunga

kareg yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka