Matyazo: CARITAS ya Diyosezi ya Nyundo irigisha ababyeyi uko barwanya bwaki

Mu rwego rwo guhashya indwara ziterwa n’imirire, Caritas ya Diyosezi Gaturika ya Nyundo ku bufatanye n’umurenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero biyemeje kwigisha ababyeyi uko barwanya izo ndwara bakoresheje ibiribwa babona aho batuye.

Iyi gahunda igamije guca imyumvire y’abaturage bitwaza ubukene maze bakarwaza bwaki. Kurwanya bwaki ntibisaba amikoro menshi; nk’uko bisobanurwa na Musabyirema Jeanne d’Arc ushinzwe ibijyanye n’imirire mu mushinga IBYIRINGIRO akaba ari nawe uyobora izo nyigisho.

Muri izo nyigisho ababyeyi bose bafite abana barwaye bwaki bazana n’abana babo maze bagatekera hamwe kandi bakagaburira abana ndetse bakanasabwa kubigenza gutyo iwabo.

Abitabira inyigisho bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe ako kanya.
Abitabira inyigisho bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe ako kanya.

Angeline Mukabandora umaze imyaka ibiri akorana n’umushinga IBYIRINGIRO atanga ubuhamya bwuko kwigishwa guteka no guhinga kijyambere byatumye abuzukuru be bakira bwaki ubu nawe akaba ari mu itsinda rigenda ryigisha abandi hirya no hino mu murenge wa Matyazo.

Nyamara ariko hari n’ababyeyi barwaje bwaki bakivuga ko kubona ibikoresho nk’ibyo ababigisha bakoresha bitoroshye ndetse ko kutagira ifumbire biri mu bituma badahorana ibyo bifashisha mu gutekera abana nk’imboga n’ibindi.

Mukandayisenga Alphonsine, umwe mu barwaje bwaki witabira izo nyigisho yemeza ko we akennye ku buryo aribyo bituma umwana we adakira. Avuga ko we n’umugabo we batunzwe no guhingira rubanda ibyo bita guca inshuro.

Ibyo bateka ni ibiboneka mu cyaro.
Ibyo bateka ni ibiboneka mu cyaro.

Umukozi w’umurenge wa Matyazo ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Nzabarinda Bagirishya Patrick, yemeza ko nubwo hari abaturage bakennye iyo myumvire atariyo kuko ako gace kera ibintu byinshi ahubwo bikaba biterwa no kutita ku bana babo.

Icyakora ngo harateganywa gahunda yo gufasha abantu nk’abo kubona ifumbire borozwa cyangwa baragizwa amatungo kubabishoboye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka