Gisagara: Hatwitswe ibiyobyabwenge birimo urumogi hanamenwa inzoga z’inkorano
Mu rwego rwo kumvisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge, urumogi, litiro 180 z’inzoga y’inkorano ndetse n’ibindi byafatanwe abaturage byatwikiwe ku mugaragaro mu murenge wa Ndora ho mu karere ka Gisagara, tariki 05/09/2012.
Ibiyobyabwenge biri mu bihangayikishije inzego z’umutekano kuko ahanini aribyo byangiza ubuzima bw’abaturage, bikanababuza kugera ku iteranbere rirambye.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo aravuga ko igikenewe ari uko abaturage bose bagira uruhare mu kubirwanya bagafasha kwerekana aho biri cyane ko ibidafatwa aribyo byinshi.
Supt. Hubert Gashagaza yagize ati: “Ibiyobyabwenge ni icyorezo, byangiza ubuzima bw’abantu ntibabe bagishoboye kugera ku iterambere, niyo mpamvu twifuza ko abaturage babigiramo uruhare”.

Muri aka karere ka Gisagara no mu ntara y’amajyepfo hakunze kugaragara ibi biyobyabwenge byiganjemo cyane inzoga z’inkorano. Ubuyobozi bwa polisi buravuga ko abaturage bakwiye kubireka kuko atari umwuga wabakiza.
Supt. Gashagaza yakomeje agira ati: “Icyo twifuza ni uko abaturage baturangira bariya barutanga aba bitwa fournisseurs, kuko nibo barukwizakwiza. Uriya muturage rwica nta kindi akuramo ahubwo bariya ba fournisseur nibo bakuramo amafaranga, ninabo dukeneye kumenya”.

Imirenge ya Save, Kibirizi na Ndora niyo iza ku isonga mu gufatirwamo inzoga z’inkorano nyinshi. Muri rusange akarere kose kamaze kumena litiro z’ibikwangari zigera ku 6945 mu gihe cy’amezi atandatu, hatabariwemo litiro 180 zamenwe uyu munsi.
Hagaragajwe kandi intwaro zitandukanye zirimo imihoro, amacumu n’amahiri byagiye bikoreshwa mu bugizi bwa nabi, hacyekwako akenshi ababukora baba banyweye ibiyobyabwenge.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|