Isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire ryongeye kwigizwa inyuma

Isomwa ry’Urubanza rwa Ingabire Victoire n’abandi bane bakurikiranywe hamwe na we rwimuriwe tariki 19/10/2012 mu rwego rwo gutegereza icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ku kirego yarutanzemo asaba ko hari ingingo ziri mu itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyakurwaho.

Urukiko rukuru ruyobowe na Alice Rulisa rusoma umwanzuro warwo kuri uyu wa gatanu tariki 09/07/2012, rwatangaje ko rwafashe iki cyemezo rukurikije itegeko ya Repubulika rijyanye n’iburanishwa ry’imanza z’imbonezamubano n’ubucuruzi.

Urukiko rwatangaje ko iki cyemezo kandi kigamije kutanyuranya n’icyemezo gishobora gufatwa n’Urukuko rw’Ikirenga ubwo ruzaba rusoma icyemezo cyarwo ku bujurire bwa Ingabire tariki 05/10/2012.

Ingabire yasabaga ko hari ingingo zimwe na zimwe zibangamira uregwa ku cyaha cy’ingengabitekerezo zakurwa mu itegeko ruhana abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Me Alain Mukuralinda yabisobanuye.

Mukuralinda yasobanuye ko urubanza rutakomeza mu gihe haba hari urundi rubanza rushobora kubangamira urugomba gucibwa.

Ingabire akurikiranyweho ibyaha byinshi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’amagambo arimo agamije kwangisha abaturage ubutetsi buriho. Hakabamo n’ibindi byaha afatanyije n’abasirikare baregwana birimo kurema umutwe w’iterabwoba.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka