Nyamirambo: umusore yahaswe inkoni n’amabuye akekwaho ubujura
Kanyankore uri mu kigero cy’imyaka 27 yakubishwe n’abasore bakorera mu igaraje ryitwa “Gira umurava ku murimo”, iri hafi ya ONATRACOM mu mujyi wa Kigali mu gitondo cya tariki 07/09/2012, bamuziza kwinjira mu igaraje bakoreramo akabiba.
Emmanuel bakunze kwita “Manudi” umwe muri aba basore bahataga inkoni uyu musore, yavuze ko Kanyankore yabajengereje abiba.
Yagize ati “buri gihe arazinduka tutaragera ku kazi akiba ibyuma by’imodoka, twe twahagera ibyuma tukabibura bikaba ngombwa ko tubyishyura ugasanga turakorera ubusa”.

Abari bari aho iyi mirwano yaberaga, bashinjaga Kanyankore bavuga ko gukubitwa kwe byari bikwiriye, ngo kuko yajyaga yiba n’ubundi akagenda abyigamba ndetse akanongeraho ko ntawamukubita.
Icyakora uyu musore Kanyankore igihe yakubitwaga, we yahakanye ko atajya yiba gusa ngo n’umuntu washatse kumugambanira.

Iyi mirwano yaje guhoshwa n’abaturage bari bayitabiriye, basaba aba basore bakora muri iri garage kugabanya umujinya bagashyira hasi impiri n’amabuye bari bafite.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndumiwe koko umuntu wumusore nkaho yakoze akiba nukumujyana mu ngando akamenyako umuntu arya ibyo yakoreye.
muvara uri umuhanga mugushaka inkuru gusa ujye wegera nabagize uruhare murizo nkuru baguhe amakuru yukuri niba hari nukuntu wakosora iyi nkuru wabikora kuko uwakubiswe ni uwitwa manu naho kanyankore niwe mucuruzi murakoze.
hahahahahaha...ngo abaturage bari bitabiriye imirwano!!! Bari batumiwe se? Ndabamenyesha ariko ko kwihanira bitemewe na gato nubwo ibisambo bimeze nabi bwose.
hanyuma se abo baturage bari bitabiriye iyo mirwano mu ruhe rwego?gusa niba hari icyo yafatanywe akwiye kukiriha kuko nta kwirirwa ukora ngo rubanda ari rwo rwirira gusaaa!!!