Urubyiruko rurasabwa kumva ko ari rwo mizero y’iterambere rya Afurika

Urubyiruko rwiga muri za kaminuza n’amashuli makuru yo mu bihugu bigize umuryango w’afurika y’Uburasirazuba rurashishikarizwa kwitabira imyigire y’amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga kugira ngo umugabane w’Afurika urusheho kwihuta mu iterambere rirambye.

Afungura inama y’iminsi ibiri ihuje urwo rubyiruko irimo kubera Arusha muri Tanzaniya, tariki 07/09/2012, Prof Burton L.M. Mwamila, umuyobozi wungirije w’ikigo cyigisha siyansi n’ikoranabuhanga mu rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) ndetse no ku rwego rw’ikirenga (PhD) yasabye urwo rubyiruko kumva ko iterambere ry’Afurika aribo rishingiyeho.

Yagize ati: “Abakuze bize cyane barabyina bavamo niyo mpamvu abakiri bato Afurika ibahanze amaso mu iterambere ryayo”.

Prof Burton L.M. Mwamila asaba urubyiruko rwo mu bihugu bigize EAC kwiga amasomo ya siyansi n'ikoranabuhanga bakayageza ku rwego rw'ikirenga.
Prof Burton L.M. Mwamila asaba urubyiruko rwo mu bihugu bigize EAC kwiga amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga bakayageza ku rwego rw’ikirenga.

Prof. Burton L.M. Mwamila yasobanuye ko ubumenyi nyabwo bwafasha umugabane w’Afurika gutera imbere bushingiye ku masomo ya siyansi n’ikoranabuhanga.

Uyu muyobozi w’icyo kigo yatangaje ko hirya no hino mu bihugu by’Afurika hagaragara icyuho giterwa n’abantu bake bize ibirebana n’ayo masomo.

Icyo kigo cyigisha amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga kinatanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru ku bantu bose baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi ngo cyashyizweho kugira ngo hasibwe icyo cyuho.

Ishingwa ry’iryo shuli ryo ku rwego rwo hejuru ryitiriwe Mandela riherereye mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya ni igisubizo by’umwihariko ku rubyiruko rwo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba; nk’uko byakomeje bisobanurwa na Prof. Burton L.M. Mwamila, umuyobozi wungirije w’iryo shuli.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye inama irimo kubera Arusha muri Tanzaniya.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye inama irimo kubera Arusha muri Tanzaniya.

Urwo rubyiruko rwo muri za kaminuza n’amashuli makuru yo mu bihugu bigize umuryango wa EAC ruzasoza iyo nama rukora amatora y’abagomba kubahagararira muri uwo muryango basimbura abari basanzweho barangije manda yabo.

Komite icyuye igihe yari ihagarariye umuryango w’abanyeshuli bo mu muryango w’ibihugu bigize Afurika y’uburasirazuba yari igizwe n’abanyeshuli 32 muri bo 8 bakomoka mu gihugu cy’u Rwanda akaba ari nabo bari benshi ugeranyije nabo mu bindi bihugu.

Twizeyeyezu Jean Pierre

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka