Lick Lick ari gukora indirimbo icyurira Paccy ndetse ngo azaza gutwara umwana we
Nyuma y’igihe kitari kinini babyaranye umwana, urukundo rwa Paccy na Lick Lick ruragenda rurushaho gukendera. Ubu noneho Lick Lick yatangiye gukora indirimo icyurira Paccy.
Mu gihe gishize bigeze kugaragaza ko bongeye gusubira babinyujije kurubuga rwa facebook ariko ubu Lick Lick ngo arakora indirimbo icyurira Paccy ndetse ngo azaza gutwara umwana babyaranye.
Ubwo Paccy yamurikaga alubumu ye ya mbere “Miss President”, tariki 24/08/2012, yanagaragaje ku mugaragaro umwana we yabyaranye na Lick Lick nyuma y’uko hari hashize igihe kinini batamutangaza mu itangazamakuru.
Nyuma y’uko Paccy yerekanye uyu mwana ku mugaragaro, Lick Lick utarabyakiriye neza na gato yagaragaje akababaro kanini atewe n’uko Paccy ngo yamwerekaniye umwana batabyumvikanyeho.
Ibi byatumye Lick Lick afata icyemezo cyo gukora indirimbo yise “Ntabwo mbyicuza” aho agaragara aca amafoto ya Paccy babyaranye umwana. Amaze gukora agace kayo gato, indi izaza bidatinze nk’uko yabitangaje.
Muri iyi ndirimbo ye agira ati: “Kukubura, kukwibagirwa ntabwo mbyicuza, uwo ndiwe, guhinduka ntabwo mbyicuza. Oya oya ntabwo mbyicuza”.
Ibi kandi bihamywa na bamwe mubo Lick Lick yabiganirijeho. Hari uwo yandikiye kuri facebook amubwira ko agiye gukora indirimbo yo gusebya Paccy.

Mu magambo ye, Lick Lick yagize ati: “...Noneho nzashyiramo amafoto amugaragaza bya hatali, ukuntu yanjyaniye umwana muri stade kiriya kigoryi...”
Undi nawe yamubwiye ko atagikunda Paccy ahubwo ko yishakira umwana we ndetse ko hari igihe azaza kumutwara. Yagize ati: “...Paccy simukunda na gato uwo nishakira ni umwana wanjye ndetse ntibizagera mu kwa gatatu ntaraza kumutwara,...”
Lick Lick ubu uri kubarizwa muri Amerika aho asigaye akorera gutunganya umuziki, ngo azaza gutwara umukobwa we Lica.
Paccy nawe yatangaje ko atakiri mu rukundo na Lick Lick ndetse ko batagomba gukomeza kujya bamubaza ibya Lick Lick.
Nyuma y’uko ibyo byose bibaye, Paccy abinyujije kurubuga rwa facebook yagaragaje ko ashobora kuba ari mu rukundo n’undi muntu.
Hashize umwaka n’amezi ane Paccy na Lick Lick babyaranye umwana witwa Mbabazi Lica.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
Mimi niko tz lakini huo jamaa lick lick akili ayipo yaani mtu mzuma anamutukana mama wa wa mtoto wake hao mambo sio mazuli jaman.
uwowe nidanjetu natuze uwomukobwaturamwemera
Paccy nanjye narabyaye kdi nda nagukunda reka uvuga avuge kdi utuka utamutuka aba yituka iturize rero
Sh,paccy,si Wowe Wa1,sinawe Wanyuma, Kd Ntabara Wakoze,gsa Kza Music Kd Iby’ukora Urabizi. Nb;ahubwo Itegure Ubukwe Mur 2014, Gd Bls U
ntukamuheumwawawepeeubwobwaalubugoryi
bazina pore sana bibaho mubuzima kuko ntawukundwa nabose gusa ntazi ibyarimo azasanga yaribeshye kuko ntawe bucya azi iyageze. hv gd 9t& gd drmz.
Pacc uzamurege uwosumuco ngurikigoryi, namuntu uzubwenge wakora ibyo umuntu mwaryamanye mukabyarana ukamwandagaza , paccy uwomwana ntuzamumuhe azakurege tuzakuburanira mwihorere urimwiza uracyarimuto uzibonera undi komeza kwihangana turakwikudira
Hi! Lick you are made personel, leave that song u want tomake but u know she’s your wife. It no good.
Hi! Ntago aribyiza gusebya uwo mwabyaranye lick lick yibuke ko paccy amurerera nareke kumutesha agaciro koko turamukunda cyaneee!!
papa wumwana ndakeka namara gusoma izi cmt haricyo azahindura mumigambi afite. Naho kuza aje gutwara umwana utaragera imyaka 7 azaba atwitse ticket yubusa. Kdi izinkuru umwanawe nakura ndakeke Pacy azibika,azazimwereka ntago zizamushimisha ahubwo zizamutera kumwanga,kuvugarero ngo azaza kumutwara akongeraho namagambo mabi bizatuma umwana amwanga aho kumukunda abure byose.
Aha! Aho kuguha umwana wanjye naguha igiti cy’umugongo. Puu!
Uyu musore wigamba atya ngo azasebya uwo babyaranye ndabona njye ari icyohe nta mugabo umurimo nta gaciro na gato bimuha kandi nta n’indero biha umwana wabo. Biranagaragaza ko nta burere afite na busa ahubwo Paccy yari buzakabone! Paccy we, Imana Yo Soko y’imbabazi n’imigisha yose, humura izaguhoza kandi ujye uyiragiza iteka ryose. Se w’umwana wawe azahora afite ikidodo ku mutima nadahinduka.