Nyagatare: RAB igiye gutangira kurwanya isazi ya Tsetse mu duce duhana imbibi na Pariki y’Akagera

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) buratangaza ko kubera gahunda yo gukumira indwara zishobora gufata amatungo, guhera tariki 09/09/20110, buzatangiza gahunda yo kurwanya isazi ya Tsetse n’indwara ya Tripanosomiase ikwirakwiza n’iyo sazi mu duce twegereye Pariki y’Akagera.

Kanyandekwe Christine, Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe guteza imbere ubworozi, asaba aborozi ubufasha bwose bushoboka kugira ngo bakumire isazi ya Tsetse n’indwara ya Tripanosomiase.

Iyi gahunda izakorerwa mu mirenge yose ihana imbibi na Pariki y’Akagera ariko cyane cyane mu Karere ka Nyagatare. Kanyandekwe Christine asaba abaveterineri gushyira mu byihutirwa iyi gahunda.

Kuri uyu wa gatanu tariki 07/09/2012 arahura n’abaveterineri bo mu Mirenge ya Matimba, Rwimiyaga na Karangazi kugira ngo bapangire hamwe gahunda n’ibikorwa byo kurwanya isazi ya Tsetse n’indwara ya Tripanosomiase ikwirakwiza n’iyo sazi.

Kanyandekwe Christine, Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe guteza imbere ubworozi.
Kanyandekwe Christine, Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe guteza imbere ubworozi.

Uretse iyi gahunda yo kurwanya Tsetse, RAB yiteguye gufatanya n’Akarere ka Nyagatare mu muhigo kahize wo gushyiraho abajyanama b’ubworozi 167 kugira ngo barusheho guteza imbere ubworozi.

RAB igiye gushyira iby’ingenzi bisabwa kugira ngo umuturage ashobore kuba umujyanama w’ubworozi. Kanyandekwe yagize ati “Dukeneye aborozi b’inyangamugayo kugira ngo abe ari bo tuzakorana nk’abajyanama b’ubworozi.”

Abajyanama b’ubworozi nibamara kujyaho RAB izabahugura ndetse inabahe imfashanyigisho n’ibikoresho bisabwa bazajya bifashisha mu kazi kabo k’ubujyanama mu bworozi.

Izanabaha kandi inkingo n’imiti ku buryo bazaba bafite ubushobozi bwo gukumira indwara zimwe na zimwe zishobora gufata amatungo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka