Kayonza: Ibivaze bibiri bifite agaciro k’ibihumbi 30 byaguzwe ibihumbi 500 mu cyamunara

Inzabya ebyiri bategura nk’umutako (vase) zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 30, zaguzwe amafaranga ibihumbi 500 mu cyamunara tariki 04/09/2012. Izo nzabya zatanzwe n’umugore wahejejwe inyuma n’amateka nk’umusanzu we wo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund.

Uyu mugore yazitanze ashimira Leta y’u Rwanda, avuga ko abahejejwe inyuma n’amateka bari barambuwe agaciro, ariko ubu Leta y’u Rwanda ikaba yarakabashubije. Azitanga yavuze ko buri kivaze gifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 15.

Nyuma yo gutanga ibyo bivaze nk’umusanzu we mu kigega cyo kwihesha agaciro, hari umuntu wifuje kubigura amafaranga ibihumbi 30 nk’uko nyirabyo yari yabihaye agaciro. Cyakora ntiyabihawe, ahubwo byahise bishyirwa mu cyamunara kugira ngo utanga amafaranga menshi abe ari we ubyegukana.

Abantu batandukanye bakomeje kubitangaho amafaranga kugeza ku bihumbi 250, birangira umukozi wo mu kigo cya WMP Ltd gicukura amabuye y’agaciro mu birombe bya Rwinkwavu ari we ubyegukanye ku mafaranga ibihumbi 500.

Ibi bivaze byombi byaguzwe ibihumbi 500. Nyirabyo wambaye imyenda y'umukara yari yabihaye Agaciro Development Fund.
Ibi bivaze byombi byaguzwe ibihumbi 500. Nyirabyo wambaye imyenda y’umukara yari yabihaye Agaciro Development Fund.

Ayo mafaranga na yo yahise ashyirwa mu kigega cyo kwihesha agaciro. Abari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyo kigega bishimiye cyane umuhango wo kugura ibyo bivaze mu cyamunara, dore ko byari bimeze nka byendagusetsa.

Nyuma yo kugurisha ibyo bivaze, hakurikiyeho agakino kameze nka byendagusetsa. Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batangaga amafaranga bakamera nk’abaguze bagenzi ba bo, ku buryo uwagurwaga yasabwaga kwishyura amafaranga aruta ayo yaguzwe kugira ngo abe yigomboye, atabishobora bikamera nk’igisebo kuri we cyangwa abaturage be bakamurwanaho.

Udukino nk’utwo twatumye imisanzu yiyongera kuko hari bamwe babikoraga bagamije kwishimisha gusa bigatuma n’amafaranga yo gushyigikira ikigega cyo kwihesha agaciro atubuka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kabisa, Kayonza murasobanutse, bene utu dukino dutuma abantu baruhuka kandi amafaranga aiyongera. gusa bigaragaza ubushake buri mu banyarwanda mu rwego rwo kwiyubakira igihugu kuo nta wayatanga nubundi adafite ubwo bushake. Ejo muri Nyaratare ho hari umuturage wahagurutse aravuga ngo arasaba ko umuntu wazanye igitekerezo cyAgaciro DF bazamumwereka akamuha inka kubera iki gitekerezo cy’indashyikirwa. dukomeze twiyubakire igihugu

mugabp yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka