Umukobwa witwa Mukamana Zahara w’imyaka 30 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kirabo mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yapfuye akubiswe n’inkuba.
Umucungamutungo w’Umurenge wa Sovu mu karere ka Ngororero, Nshimiyimana Alexis, tariki 24/02/2012, yabikuje miliyoni 1.6 yari agenewe kubaka ibiraro by’inka z’abacitse ku icumu batishoboye ahita aburirwa irengero.
Igikomangoma cy’umwami w’u Buholandi, Petra Laurentien, yagiriye uruzinduko ku ishuri ribanza rya Mayange A riri mu karere ka Bugesera tariki 01/03/2012 aho yatangaje ko u Rwanda rumaze gutera imbere ku bijyanye n’uburere bw’abana bato.
Intumbero ya kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ni ugutanga ubumenyi bufite ireme mu Rwanda no kongera umubare wabarangiza amashuri bafite ubumenyi buhagije mu byo bize; nk’uko byatangajwe n’uwashinze iri shuri, Prof. Rwigamba Balinda, mu muhango wo kumurika ibyo ryagezeho byindashyikirwa n’ibyo riteganya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije n’ubwa polisi bakoze umukwabo tariki 01/03/2012, mu rwego gukumira icyahungabanya umutekano w’abaturage cyane cyane abatuye mu mujyi wa Nyamata. Hafashwe inzererezi zidafite ibyangombwa zikomoka mu gihugu cy’u Burundi zigera kuri 39 ndetse n’inzererezi z’abakomoka mu Rwanda zigera (…)
Abaturage bafite abishwe, abakomeretse cyangwa abonewe n’inyamaswa zi muri za piriki zo mu Rwanda bagiye guhabwa impozamarira.
U Bushinwa ntibuzatezuka ku gufasha umugabane w’Afurika mu kwivana mu bibazo; nk’uko byatangajwe n’umujyanama w’Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Chen Dong, ubwo yasuraga ishuri ryubatswe ku nkunga y’u Bushinwa muri Gatsibo.
Muri ibi bihe isi yahindutse nk’umudugudu, abantu benshi bagenda bakenera gukoresha ururimi rurenze rumwe kubera ko bahura n’abantu bavuga ururimi rutandukanye n’urwo basanzwe bavuga. Ni muri urwo rwego ubu Abanyarwanda benshi bitabiriye kwiga ururimi rw’Igishinwa.
Ikibazo cyo kubona amazi meza mu karere ka Gatsibo gikomeje kugora abatuye aka karere kuko mu baturage 300 000 batuye ako karere kimwe cya kabiri cy’abo ari bo babasha kubona amazi meza kandi nabwo babanje gukora ugugendo rurerure.
Iyo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera butahagoboka, bamwe mu banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu muri GS Catholique Nyamata mu karere ka Bugesera bari gusubizwa mu mwaka wa kabiri.
Abagore babiri: Uwimana na Nyirasengimana, mu gitondo cya tariki 01/03/2012, bafatiwe mu maduka yo mu mujyi wa Muhanga bajyenda bakusanya mu buryo bw’ubujura imyambaro n’ibindi by’agaciro.
Abayobozi b’akarere ka Rubavu ndetse n’umujyi wa Goma bemeye ko bagiye gukaza umutekano w’iyi mijyi yombi mu rwego rwo gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano ku mpande zombi.
Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) irizera ko ubufatanye bwihariye ifitanye n’Umuryango w’Abibumbye (UN), uzacyemura ibibazo by’ibiza bisigaye byibasira u Rwanda ndetse no gucyura impunzi zitaratahuka.
Kutamenya kuboneza imipira mu izamu ni imwe mu mbogamizi ikomeye yatumye u Rwanda runganya ubusa ku busa na Nigeria mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika muri 2013.
Umutoza wa Nigeria, Stephen Keshi, yishimiye kunganya n’u Rwanda ubusa ku busa kandi ngo n’abakinnyi be baritanze mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 29/02/2012.
Igihugu cy’u Bufaransa kiza mu ruhando rw’ibihugu bitanu ku isi u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu gihugu; nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu mbarurisha mibare (NISR).
Abapolisi bakuru 93 barangije amahugurwa ajyanye no kuyobora sitasiyo za Polisi. Abitabiriye amahugurwa bigishijwe uburyo bwo kwakira neza ababagana (customer care), kubika amadosiye neza, ubumenyi mu itumanaho n’ibindi.
Kuri uyu wa kane taiki 01/03/2012, ikipe ya Kiyovu Sport yaheze ku kibuga cy’indege i Kanombe nyuma y’aho indege ya Rwandair yagombaga kubajyana i Dar Es Salaam muri Tanzania yabasize.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buratangaza ko abayobozi muri ako karere badafunga inka nk’uko hari ikinyamakuru cyabyanditse.
Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye kashyize Hassan Bubacar Jallow ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwihariye ruzakurikirana imanza zizaba zitararangira ubwo urukiko mpuzamahanga mpamabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia (ICTY) zizaba zifunze.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles, ku itariki ya 29/02/2012 yahuriye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo. Ni mu mukino ubanza w’imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2013. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Tharcisse Karugarama, aratangaza buri Munyarwanda afite uburengenzira bwo kuvugana n’itangazamakuru harimo n’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Pasteur Bizimungu.
Inama y’umutekano y’akarere ka Gatsibo yateranye tariki 28/02/2012 yemeje ko abatwika amashyamba muri ako karere bagomba gushakishwa bagahanwa kuko bangiza gahunda za Leta zo kongera ubuso bw’amashyamba.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bufatanyije n’abashinzwe umutekano bafashe gahunda yo guca ingeso zituma abana bata ishuli bakajya gukorera amafaranga.
Umukecuru rukukuri w’imyaka 100 y’amavuko yakoze ubukwe n’umusaza w’imyaka 87 mu kigo cy’izabukuru biberamo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abaturage bo mu kagali ka Cyome, umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bari mu kababaro k’ibyabo byangijwe n’umuyaga ukomeye mu mvura yaguye kuwa kabiri tariki 28/02/2012 ikangiza bikomeye amazu n’imyaka.
Abajura bambaye gisirikare bitwaje imbunda bateye muri centre y’ubucuruzi ya Gihengeri mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012 biba Munsasire Celestin amafaranga asaga miliyoni 23 banakomeretsa umugore we ku kaboko.
Abakozi bo muri Prezidansi, tariki 29/02/2012, basuye inteko y’abaturage ya Nyamiyaga mu rwego rwo kureba uko abayobozi b’akarere ka Kamonyi bakemura ibibazo by’abaturage.
Gilbert Sindayigaya w’imyaka 24 y’amavuko afunguye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana akekwaho kwica bunyamaswa ise, Mohamoud Kanyabigega; na mukase, Marita Mukagwego. abaziza isambu.
Umuryango urwanya ihohoterwa mu Rwanda witwa Rwanda Women Network wahawe igihembo n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abategarugori kubera ubutumwa butandukanye watanze bukangurira abantu gukumira ihohoterwa mu Rwanda.
Amazu 14 yasenywe n’imvura yaguye irimo umuyaga mwinshi mu mudugugu wo ku murenge akagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina ku mugoroba wa tariki 28/02/2012.
Isoko rya Rurangazi ryo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wa tariki 28/02/2012 bamwe mu baje batabaye barasahura.
Umwana w’imyaka 10 wo mudugudu wa Nyarutunga akagari ka Nyarutunga umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yiyahuje umuti w’inka uyu munsi tariki 29/02/2012 mu gitondo; nk’uko umubyeyi we abivuga.
Umusaza w’imyaka 72 witwa Kayumba Pascal wari utuye mu kagari ka Bihembe umurenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango yitabye Imana tariki 28/02/2012 yishwe n’umuhungu we witwa Ndayisaba Fidele w’imyaka 32 y’amavuko.
Igihugu cya Ethiopia kirifuza kwigira ku Rwanda uburyo rukora abasirikare bakagira imibereho myiza; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ingabo wa Ethiopia kuri uyu wa gatatu tariki 29/02/2012 ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Rwanda, Gen James Kabarebe.
Ishuri ryigisha ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho n’amajwi (multimedia) ryitwa Africa Digital Multimedia Academy (ADMA) rizatangira gutanga amasomo guhera tariki 05/03/3012 ku kicaro cyaryo i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Abaturage ba Nigeria n’abakunzi b’ikipe “Super Eagles” batari ku kibuga cyangwa ngo barebe televiziyo y’u Rwanda ntibashobora kureba umukino urimo guhuza ikipe y’igihugu ya Nigeria n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Minisitiri w’Uburezi atarangaza ko azaha igihembo umurenge uzaba uwa mbere mu kwigisha abatazi gusoma no kwandika mu Rwanda.
Murema Alphonse yatwitse icyokezo cy’amakara maze tariki 27/02/2012 umuriro uratomboka uba mwinshi ufata umusozi wose urashya urakongoka mu kagari ka Ngange umurenge wa Muko akarere ka Gicumbi.
Leta y’u Rwanda yafashe ingamba n’abafatanyabikorwa bayo batangiye gahunda yo gukangurira abashoramari inyugu zo gushora imari yabo mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda.
Nizeyimana Anastase n’umugore we Mukanyarwaya Beatrice batuye mu kagari ka Gasharu umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi bemeye gutandukana kubera imirwano ikomeye yarangwaga hagati yabo.
Abaminisitiri b’imari hamwe n’aba Guverineri ba za banki nkuru z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu kwezi kwa kane, bazahurira mu mwiherero wo kunoza ibirebana na gahunda yo gukoresha ifaranga rimwe muri uwo muryango.
Umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, yatangaje abakinnyi 18 aza gukoresha mu mukino Amavubi aza gukina na Nigeria kuri uyu wa gatatu tariki 29/02/2012 saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umugabo witwa Ntigurirwa Célestin wo mu murenge wa Nyamata akarere ka Bugesera yakubiswe n’inkuba ku mugoroba wa tariki 27/02/2012 ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa. Ntigurirwa yakubiswe n’inkuba imutwika mu gituza no ku maguru.
Inyeshyamba za FDLR zateye mu karere ka Kabare na Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 26/02/2012 zica abantu bane zikomeretsa ku buryo bukomeye abandi batatu.
Claude Uwintwali afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamirambo akekwaho kugerageraza kwiba miliyoni 12.2 y’amafaranga y’u Rwanda kuri konti y’umucuruzi witwa Mugande iri muri Banki y’Abaturage ya Nyamirambo akoresheje cheque mpimbano.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla (gikumi) yari iparitse haruguru gato ya station aho bakunze kwita kuri Total i Remera mu mujyi wa Kigali yahiye irakongoka ku mugoroba wa tariki 28/02/2012.
Ubwo Nigeria iza kuba ikina n’u Rwanda kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigaki i Nyamirambo, iraba yambaye imyenda mishya yakorewe na “Adidas”, sosiyete ikora imyenda ya siporo ikanatera inkunga ikipe y’igihugu ya Nigeria (Super Eagles).