Barasaba ubwato bugezweho bwo gukoresha muri Cyohoha ya ruguru

Abambutsa abantu mu mazi mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera barifuza ko mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru hashyirwa ubwato bushya bukabafasha guhahirana n’abatuye indi mirenge, kuko ubwakoreshwaga bwahagaritswe.

Ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru gihuza imirenge ya Ngeruka, Mareba na Mayange.

Abaturage b’Umurenge wa Ngeruka bakoresha icyo kiyaga bavuga ko kukinyuramo biborohereza ubuhahirane hagati y’iyo mirenge no kujya mu zindi gahunda kuko kunyura inzira y’ubutaka bibatinza kuko ari kure, cyane cyane ku badafite amagare n’abanyantege nke nk’uko bitangazwa na Munyeshyaka Innocent umwe mu bakoresha ayo mazi yambutsa ibicuruzwa bye.

Ubwato bwari buhari bwahagaritswe kubera ko bwari bushaje ku buryo bwateza impanuka.

Ngezendore Jean Baptiste, nawe ukorera ubucuruzi mu Murenge wa Ngeruka agira ati “Tujya dukenera kwambuka tujya guhaha cyangwa tukajya ku biro by’Akarere i Nyamata. Inzira y’ubutaka ni kure, inzira nziza yari iyo mu mazi none nta bwato bwiza buhari, ubu bigiye kuzajya bitugora kuko nta kundi twagira”.

Uretse no kuba ubwato bwakoreshwaga ari butoya cyane kandi bukaba bumwe, abaturage bavuga ko ubwo bwato bwari bushaje cyane ndetse rimwe na rimwe bukaninjiramo amazi.

Bumwe mu bwato bwifashishwaga mu kwambutsa abantu n'ibintu ariko bwahagaritswe kuko bushaje.
Bumwe mu bwato bwifashishwaga mu kwambutsa abantu n’ibintu ariko bwahagaritswe kuko bushaje.

Iki kibazo ariko ngo ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngeruka ntibwakirebereye kuko na bwo bubona izo mpungenge zigaragazwa n’abaturage.

Hatangiye gushakwa amato mashya, kandi hanafashwe ingamba zo gukumira amato ashaje akora muri icyo kiyaga; nk’uko Sebarundi Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka abivuga.

Yagize ati “Twamaze kuvugana na koperative ishinzwe kwambutsa, ubu amato abiri yamaze kugeramo, kandi tugiye no gushyiraho imikwabu yo kuvanamo amato yose ashaje mu rwego rwo gukumira impanuka” .

Mu mpera za Nyakanga, muri icyo kiyaga cya Cyohoha ya ruguru haguyemo abantu batandatu bapfiriye icyarimwe, harokoka babiri.

Abo bantu bambutsaga inzoga za magendu za Amastel ziva i Burundi mu masaha y’igicuku, bifashisha ubwato bushaje, nta makoti yabugenewe yo kwambara mu bwato, kandi barabupakira birenze urugero.

Gukura amato ashaje mu kiyaga cya Cyohoha ra ruguru ni ingamba zigamije gukumira bene izo mpanuka zo mu mazi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ngeruka.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka