Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yegukanye igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata yatsindiye igihembo cy’umuryango Yara International ASA cy’umwaka wa 2012 kubera politiki n’udushya yahanze mu buhinzi bituma u Rwanda ruzamura umusaruro uva ku buhinzi.

Minisitiri Dr. Agnes Kalibata na Dr. Eleni Gabre-Madhin, umuyobozi wa Commodity Exchange mu gihugu cya Ethiopia nibo bahawe icyo gihembo mu muhango wabereye mu Mujyi wa Oslo mu gihugu cya Norvege, tariki 05/09/2012.

Dr. Kalibata ashimwa n’uwo muryango kuba yarahinduye urwego rw’ubuhinzi mu bihe bigoye kandi agahanga udushya mu mikoranire n’abafatanyabikorwa banyuranye bifasha igihugu kongera umusaruro w’ubuhinzi; nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’uwo muryango www.yaraprize.com.

Umusaruro wagezweho ukwiye kuba urugero rwiza rw’ibindi bihugu mu rwego rwo kuvugurura ubuhinzi byabageza ku musaruro urambye.

Umuyobozi w’itsinda rihitamo uwegukanye igihembo cya Yara, Jørgen Ole Haslestad agira ati: “Yara yagize uruhare mu gukemura ibibazo by’ingutu. Iyo dutanga igihembo cya Yara, dushimira abahanira iterambere ry’ubuhinzi burambye. Ndashimira by’umwihariko abatsindiye iki gihembo.”

Impinduka zagezweho n’abegukanye igihembo cya Yara ni urugero rwiza kandi ni ryo terambere dushaka guteza imbere mu mushinga Grow Africa Initiative ugamije guhindura ubuhinzi bugasagurira isoko; nk’uko Jørgen Ole Haslestad yakomeje abisobanura.

Umushinga Grow Africa Initiative ushyirwa mu bikorwa na Yara, NEPAD n’ubumwe bw’Afurika.

Umusaruro w'ikawa na wo warazamutse kubera impinduka mu buhinzi (Photo:N. Leonard).
Umusaruro w’ikawa na wo warazamutse kubera impinduka mu buhinzi (Photo:N. Leonard).

Igihembo cya Yara kigizwe n’ibihumbi 60 by’amadolari ahabwa abegukanye icyo gihembo babiri, igikombe kibengerana n’impamyabumenyi (diploma).

Nyuma yo kwegukana icyo gihembo, Minisitiri Dr. Kalibata yatangarije ikinyamakuru The New Times ko u Rwanda ruri mu bihugu bikeya muri Afurika mu kuba ku isonga y’imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi nka Grow Africa Initiative na CAADP.

Yongeraho ko igihugu cy’u Rwanda kiri mu bihugu bikeya muri Afurika bigenera ubuhinzi 10% by’ingengo y’imari.

Politiki nziza ya guverinoma irimo guhuza ubutaka, gahunda y’amaterasi, gahunda ya Girinka no gushakira abahinzi amasoko byose bigamije kwihaza ku biribwa; nk’uko Dr. Kalibata abisobanura.

Iki gihembo cyizashyikirizwa Dr. Kalibata na mugenzi we mu birori bizabera mu Mujyi wa Arusha muri Tanzaniya tariki 27 Nzeri 2012.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni ukuri udushya ni twinshi, kera MINAGRI nayo yari yarahejejwe inyuma n’Amateke ariko ubu ni Minisiteri isobanutse natwe abahinzi turabibona, gahunda zayo zirasobanutse.

musenyeri yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Ni byiza cyane turishimye Matilida Kalibata mubyeyi, ubuhinzi uyoboye buri ku isonga, abanyarwanda nabo nibakomeze bakore cyane n’abatarakura amaboko mu mpuzu bayakure mo turwanye ibigunda, duhingire ku gihe ikoranabuhanga mu buhinzi mukomeze kuritugez ho i Musozi no mu bishanga. Umva ko u RWANDA rutazaba nka SINGAPOOL da!

MUCUNGURAMFIZI Clement yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Arabikwiye. Numukozi cyane, icyo yiyemeje akigeraho nubwo byamusaba kurara yicaye mu biro arabikora, kandi akurikirana byose. Impinduka ziri mu Buhinzi n’ Ubworozi mu gihugu cyacu zigaragarira buri wese keretse udashaka kuzibona.

Mwiza yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

iterambere ry’ubuhinzi riragaragara. ariko, ibiza bijya bihombya abahinzi. minister na team ye batekereza insurance y’ubuhinzi maze umuhinzi ahinge nta kibazo cyo guhombywa n’ibiza. Murakoze!

ukuri yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Thump up minister!Impinduka mu buhinzi n’impumyi zirabibona. Komereza aho n’Abanyarwanda tukuri inyuma. Thx!

baba yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Ni byiza, dukomereze aho. Ingamba nziza, zirigaragaza

Christine Asaba yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka