Nyamasheke: Urwego rw’umuvunyi rugiye kuza gufasha akarere gukemura ibibazo by’abaturage

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano rwahawe zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ndetse n’ibyaha bifitanye isano nayo, urwego rw’umuvunyi rwateguye icyumweru cyo kurwanya akarengane mu karere ka Nyamasheke tariki 10-14/09/2012.

Abaturage bo mu mirenge igize akarere ka Nyamasheke bazahabwa amahugurwa ndetse banakire ibibazo by’akarengane ku bufatanye bw’urwego rw’umuvunyi n’inzego z’ibanze; nk’uko ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bw’akarere yashyizweho umukono n’umuvunyi mukuru w’umusigire, Nzindukiyimana Augustin ibigaragaza.

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke ndetse n’abandi bahafite ibibazo barasabwa kuzitabira iyi gahunda kugira ngo barebere hamwe uburyo byakemuka.

Gahunda y’iki cyumweru iteganijwe ku buryo muri buri murenge hazakorwa site ebyiri maze abaturage b’utugari twegeranye bakajya bahurira hamwe bagafatanya muri zo gahunda.

Iyi gahunda igamije kwegereza abaturage ubuyobozi ndetse na serivisi nziza bakeneye no kubagabanyiriza ingendo bakora bagana inzego z’ubuyobozi.

Gahunda nk’iyi yigeze gutegurwa n’akarere tariki 07-14/08/2012 aho ikipe igizwe n’umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage, ingabo, polisi, umukozi w’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ), abakozi b’imirenge, ab’utugari n’abayobozi b’imidugudu bahuriraga hamwe maze bagafatanya gukemura ibibazo by’abaturage.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka