Ubuyobozi bubi bwa koperative bwatumye bahindura izina ryayo

Nyuma yuko hagiyeho komite nyobozi eshanu zose zinyereza umutungo wa koperative “AMIZERO” y’abanyonzi ba Kibungo mu karere ka Ngoma, abanyamuryango b’iyi koperative bahisemo guhindura izina kubera amateka mabi yayiranze.

Izina rishya ryahawe iyi koperative ni “Vision” cyangwa icyerekezo mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Uku guhindura izina kuje nyuma yo kwitorera komite nshya yatowe hari hashize imyaka hafi ibiri batagira ubayobora.

Umuyobozi mushya w’iyi koperative, Ndikubwimana Jean Claude, atangaza ko uku guhindura izina byasabwe n’abanyamuryango ubwabo kandi ko nawe abona bizagira akamaro ku banyamuryango mu kwiyumva muri koperative.

Jean Claude Ndikubwimana uhagarariye koperative Vision y'abanyonzi bakorera mu mujyi wa Kibungo.
Jean Claude Ndikubwimana uhagarariye koperative Vision y’abanyonzi bakorera mu mujyi wa Kibungo.

Yagize ati “Nk’umuntu wahuye n’ibibazo muri koperative amizero, iyo yumvaga iryo zina rikomehje kugaruka byatumaga agira ikibazo ariko niyumva ko koperative yacu yitwa “Vision” (icyerekezo) azuumva ko hari icyo twahinduye cyangwa twazanye gishyashya.”

Ku bijyanye no gukurikirana imitungo yanyerejwe na komite zamubanjirije, Ndikubwimana avuga ko bagiye gukurikirana maze bagakora igenzura ngo barebe imitungo yaba yaranyerejwe uko ingana ubundi babitangire ikirego.

Umukozi mu karere ka Ngoma ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Rutagengwa Jean Bosco, atangaza ko komite nshya bagiye kuyiba hafi nk’ubuyobozi kugira ngo ibibazo byabaye byo kunyereza umutungo bitongera kubamo.

Abanyonzi bakorera mu mujyi wa Kibungo.
Abanyonzi bakorera mu mujyi wa Kibungo.

Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kibungo bagera kuri 300. Umugabane shingiro buri wese yakwa ni amafaranga ibihumbi 10. Aya mafaranga ashyirwa kuri konte bafunguje kuri FINA bank.

Komite yatowe igizwe n’abantu batatu, barimo perezida, vice-perezida ndetse n’umwanditsi. Hagiyeho kandi n’umujyanama w’iyi koperative warangije amashuri yisumbuye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

kabongo turakwemera kandi twizeye ko imikorere yawe myiza ikuranga mubyo ukora ariyo ujyanye muri vision koperative kandi abo banyereje uzabashyire ahagaragara tukuri unyuma

uwase yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Twizereko ubunangamugayo uhorana buzagufasha mu gucubga neza agafaranga k’abanyamuryango ba vion kandi turagushigikiye pe. umenye ko iterambere ry’abanyamuryango rizaturuka ku miyoborere myiza y’ubuyobozi bwayo

jpaul yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

kabongo komerezaho turakwizeye twashimishijwe no kumva ko watorewe kuyobora iyo koperative kandi twizeye ko uzazana impinduka naho abaca intege bo ntibabura bihorere ukomeze inshingano zawe bazemezwa n’ibikorwa

kanyange eva yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

kabongo komerezaho turakwizeye twashimishijwe no kumva ko watorewe kuyobora iyo koperative kandi twizeye ko uzazana impinduka naho abaca intege bo ntibabura bihorere ukomeze inshingano zawe bazemezwa n’ibikorwa

kanyange eva yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

njyewe ndumva kuba umushoferi ntacyo bitwaye igikuru ni ukurangiza inshingano ze no kujyinama n"abashinzwe kuyobora dore ko amakuru tumufiteho yizewe ni uko uyu kabongo ari inyangamugayo ahubo njyewe nagiranti komerezaho

wwww yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

Uyu kabongo nigute aba perezida w’Abanyonzi kandi ari umushoferi utwara imodoka? Aha niho imikorere mibi n’imicungire mibi y’amakoperative ihera mugihe abantu nkaba baba bashaka inyungu zabo, batazi ibibazo abanyamuryango bahura nabyo.

&&& yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

muraho njyewe ninjye perezida w"iyi koperative vision y’abanyonzi nabakosoraga ho nitwa kubwimana j.claude bakunze kwita kabongo ntabwo nitwa ndikubwimana nimero yanjye ya phone ni 0788273965 murakoze

kubwimana j.claude yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

muraho njyewe ninjye perezida w"iyi koperative vision y’abanyonzi nabakosoraga ho nitwa kubwimana j.claude bakunze kwita kabongo ntabwo nitwa ndikubwimana nimero yanjye ya phone ni 0788273965 murakoze

kubwimana j.claude yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka