Ikoranabuhanga mu mabanki rigiye kwitabwaho

Abahanga mu ikoranabuhanga ry’amabanki makuru yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bateraniye hano i Kigali, bigira hamwe ku ngamba zo kunoza uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abateraniye muri iyo nama barareba uko ubwo buryo bwarushaho kugendana n’amahame mpuzamahanga, umutekano wabwo no gusuzuma urwego amabanki yo muri aka karere agezeho.

Kimwe mu byibandwaho muri iyo nama ni umutekano w’amafaranga y’abakiriya b’amabanki, kuko bikunze kuvugwa ko hari abajura kabuhariwe batwara amafaranga y’abaturage bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Ambasaderi Claver Gatete, umuyobozi wa Banki nkuru y’u Rwanda, yatangarije Kigali Today ko icyo ari kimwe mu byo aba bahanga bagomba kwigaho, bareba igituma abiba amafaranga bibakundira n’ubwo bitagera mu Rwanda.

Guverineri Claver Gatete ati: “Iyo abantu biba amafaranga bikabakundira, byanze bikunze system ya banki iba ifite ikibazo. Ibyo ni byo turebera hamwe, tunareba niba bizakomeza gukora mu gihe kiri imbere kandi bikanadufasha mu mikorere yacu”.

Iyi mikorere y’ikoranabuhanga ikenewe kwigwa ikanozwa, ni yo yifashishwa cyane mu birebana no kwishyurana imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nama rero ifite akamaro ku bukungu bw’u Rwanda n’ubw’aka karere muri rusange, bitewe n’uko iyo kwishyurana bikozwe neza vuba vuba bigira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu n’ubw’akarere.

Guverineri Gatete atanga urugero rw’Umunyarwanda ukeneye kwishyura ibicuruzwa biri Mombasa cyangwa Dar-Es-Salaam. “Niba ibyo bicuruzwa byishyuwe mu buryo bwihuse birafasha wa Munyarwanda gukora gahunda ze z’ubucuruzi kandi bugire ingaruka ku bukungu bw’igihugu. Uko ubwo bucuruzi bugenda buba bwinshi rero ni na ko inyungu ku gihugu no ku karere zigenda ziyongera”.

Iyi nama ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu mabanki ihuje abahanga muri urwo rwego baturutse mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Ikoranabuhanga ni rwo rwego rufasha amabanki yose ku isi kugira aho ahurira, no kubona amakuru ahagije menshi kandi vuba mu birebana n’imicungire y’amafaranga n’ibikenewe kuri ba nyirayo.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka