Marcellin Paluku, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, yabitangaje ubwo Gatsibo Football Academy yashyikirizwaga ibikoresho na sosiyete ya Tigo, Airtel, Startimes , Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri y’uburezi.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Paluku, yatangaje ko Airtel isanzwe ifite imikoranire myiza na Manchester United bakaba bagiye guhuza Gatsibo Football Academy na Manchester United, bakazajya bakorana mu myigire yabo.

Airtel yatanze imipira yo gukina 50, imyenda 50 ; Tigo ibagenera igikapu kuri buri mwana n’igikoresho cyo gutwaramo amazi yo kunywa, naho Star Time ibaha Televiziyo nini bazajya bifashisha bareba imipira igihe barimo kwiga, n’amakaramu yo kwandikisha.
Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingano ze, Nsengimana Philbert, ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yatangarije Kigali Today ko iki ari igikorwa cyo gushyigikirwa.
Yagize ati “dufite urubyiruko rudafite icyo rukora nyamara rwicaranye impano, mu rirwo abafite impano yo guconga ruhago nabo ni benshi, iyi myitozo izabafasha cyane”.
Diego Camberos, Umuyobozi wa Tigo Rwanda na we yavuze ko guhera ku wa 24 Ugushyingo, Tigo igiye gukurikirana Gatsibo Footaball Academy ikazajya iyitera inkunga mu mikorere yayo.

Perezida wa FERWAFA, Ntagungira Celestin, yavuze ko u Rwanda rurangajwe imbere no gutegura abana b’Abanyarwanda, FERWAFA ikaba igiye kuzajya ifasha amashuri y’umupira w’amaguru ujyanye n’igihe tugezemo.
Gatsibo Football Academy yigamo abana 314, bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka ine kugera kuri 17, kugeza ubu bafite abakinnyi 18 muri shampiyona y’u Rwanda.
Bamwe muri abo bakinnyi harimo nka Ndayishimiye Celestin (Evra), Niyomugabo Habibu (A.S Muhanga), Sibomana Abdoul (Isonga), Hakizimana Francais (APR).
Benjamin Nyandwi
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IRYO SHURI NIRYIZA KUKO IGIHUGU CYACU CYATERA IMBERE MURI RUHAGO IDASHINGIYE KUBANYAMAHANGA,KANDI DUSHIMIYE ABO BATERANKUNGA BIRYO SHURI.