Kigali: Babiri batawe muri yombi bazira gukora ibirango bijya ku nzoga

Abacuruzi babiri bakorera mu Mujyi wa Kigali batawe muri yombi na Polisi ishinzwe gukumira magendu (RPU) bakekwaho gucura ibirango mpimbano by’imisoro bishyirwa ku nzoga ziva hanze kugira ngo babashe kuzinjiza magendu mu gihugu; nk’uko Polisi ibitangaza.

Theophile Kajaba utuye Kacyiru mu Karere ka Gasabo yafatanwe amakarito 73 y’inzoga ya African Gin mu iduka rye riri i Nyabugogo n’ibirango by’imisoro mpimbano akoresha.

Uyu mugabo avuga ko izo nzoga yaziguze ku mucuruzi witwa Hodari ukorera ku Kicukiro ariko ntiyerekane imyemezabuguzi n’impapuro z’imenyekanisha-bicuruzwa.

Polisi yihutiye guta muri yombi Jean Hodari imusangana ibirango by’imisoro mpimbano akoresha kugira ngo abashe gukwepa imisoro ya Leta ku mupaka.

Uko ari babiri bazatanga amande y’amafaranga miliyoni 1.5 banakurikiranwe ku cyaha cy’impampuro mbimbano; nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza.

Umuyobozi w’ishami ry’abasora muri Kigo gishinzwe imisoro (RRA), Drocelle Mukashyaka aburira abagifite umutima wo kunyereza imisoro ya Leta ko iminsi yabo ibazwe.

Ati: “Abacuruzi bakwiye kuba maso kugira ngo batarangura ibicuruzwa bitemewe. Bagomba bwa mbere kugenzura niba ibyo bagiye kugura byemewe cyangwa bitemewe kugira batishyira mu mazi abira.”

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, yashimiye abaturage uruhare bagize batanga ayo amakuru yatumye batabwa muri yombi.

Ashimangira ko ubwo bufatanye bwongerera Polisi ubushobozi bwo guca burundu ubwo bucuruzi no guta muri yombi ababikoze bagashyikizwa inzego z’ubutabera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka