Umurambo wa nyakwigendera Yasser Arafat wataburuwe kugira ngo barebe icyamwishe

Abahanga mu gupima imirambo bakamenya icyo umuntu yazize, tariki 27/11/2012, bataburuye umurambo wa nyakwigendera Yasser Arafat wahoze ayobora Leta ya Palestina, kugira ngo bapime bamenye niba uwo mukambwe yarazize uburozi bw’abanya Israel nk’uko bivugwa.

Kuva abanye-Palestina bashyinguye Yasser Arafat mu mwaka wa 2004, amakuru atabonerwa gihamya avuga ko uwo mukambwe ashobora kuba yarahawe uburozi n’abatasi bo muri Israel. Ubwo burozi ngo ntibupfa kugaragara mu mafunguro n’iyo wayapima mbere yo kufata.

Abanye-Palestina benshi bemeza ko intwari yabo yazize uburozi bwa Israel kandi ngo ntibateze kuzava kuri icyo cyemezo uko bizagenda kose. Ariko bamwe mu batuye umujyi wa Ramallah aho nyakwigendera ashyinguye ntibanyuzwe n’itabururwa rye.

Umwubatsi w’imyaka 31 witwa Ahmad Yousef, wari waje kureba aho bataburura Arafat yananiwe gukomeza kubirebe. Yagize ati “ibi si byo rwose! nyuma y’icyi gihe cyose ubu ni bwo babonye ko bakeneye kumenya ukuri?”

Abanye-Palestine baracyatsimbaraye bemeza ko Yasser Arafat yarozwe n'abanya-Israel, ariko Israel irabihakana.
Abanye-Palestine baracyatsimbaraye bemeza ko Yasser Arafat yarozwe n’abanya-Israel, ariko Israel irabihakana.

Abacamanza b’abafaransa batangije iperereza muri Kanama 2004, nyuma y’uko ikigo cyo mu mu Buswisi (Suisse) gitangaje ko cyavumbuye ibisigisigi by’uburozi bwitwa polonium ku myambaro nyakwigendera yari yambaye ubwo yatabarukaga.

Iyo myambaro yatanzwe n’umupfakazi wa Arafat witwa Suha, kugira ngo ikoreshwe mu kiganiro cya television ku buzima bwa nyakwigendera.

Abanya-Israel ariko bo bahakana ibirego bya Palestina bivuye inyuma bavuga ko batigeze baroga uwo bafataga nk’umwanzi wabo wa mbere ku isi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

biranditse ko uyu Alafat ariwe warikuzashobora kumvikanisha izi mpande zombi kuko we yashakag aamahoro kumpande zombi ikindi rwose nuko israel amarika iyirinyuma rwose ntabutaka bagira hariya baje babamooo kandi byo abahanga bavuga ko bamuroze

charlotte ingabire yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka