Haracyari kare kuvuga ko u Rwanda rwatwara igikombe cya CECAFA - Micho
Nyuma yo gutsinda Malawi ibitego 2-0, ikipe y’u Rwanda yatangiye gushyirwa ku rutonde rw’amakipe ashobora gutwara igikombe cya CECAFA, ariko Umutoza wayo Milutin Micho avuga ko hakiri kare cyane kuba umuntu yatanga amahirwe ku ikipe abereye umutoza.
Ubwo yaganiraga na Supersport, umutoza Micho wishimiye cyane gutsinda Malawi, yavuze ko adatekereza ibyo gutwara igikombe, ahubwo ngo icyo ashyize imbere ni ugutsinda buri mukino azajya akina, akareba uko bizagenda nyuma.
Yagize ati: “Nishimiye gutsindira kuri iki kibuga, kuko akazi kanjye ko gutoza muri Afurika niho katangiriye ntoza SC Villa. Uyu mwaka twaje tutari mu makipe ahabwa amahirwe, gusa twebwe icyatuzanye ni ugukina umukino wacu tukanatsinda, ibindi bikazaza nyuma.
Ubu hano ndimo gukoresha abakinnyi batoya bakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’isi umwaka ushize, kandi ndashaka ko bakora cyane bagakinana ubwitange ndetse bakanatsinda mbere yo kuvuga ko turi mu makipe ahatanira igikombe”.
Ikipe y’u Rwanda irakina umukino wa kabiri wo mu itsinda kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012 saa kumi n’imwe, ubwo bazaba bakina na Zanzibar. Mu mukino wayo wa mbere Zanzibar yanganyije na Eritrea ubusa ku busa.
Umukino w’u Rwanda na Zanzibar urakinwa nyuma y’uba wahuje Eritrea na Malawi utangira saa cyenda z’amanywa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye insinzi y amavubi turasaba umutoza kwo yashyiramo agatege abanyarwanda twese tukongera kwishima