Nyamagabe: Abaturage bifuza ko hari ibikwiye guhinduka muri politiki nshya ya mitiweli

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Musebeya mu karere ka Nyamagabe bifuza ko hari ibyahinduka muri politiki nshya y’ubwisungane mu kwivuza kuko hari aho bibabera imbogamizi mu kuyishyira mu bikorwa.

Aba baturage batangaza ko muri rusange gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ari nziza ariko ngo kuba umuntu yemerewe kwivuza ari uko umuryango wose umaze gutanga umusanzu bikwiye gusubirwamo.

Umuturage umwe mu bo twaganiriye yagize ati: “ngendeye ku bantu bafite abantu benshi mu miryango twasaba ko uwajya atangirwa ibyo bihumbi bitatu cyangwa se abyiboneye ku ngufu ze, icyo twasaba ni uko atarwara ngo areke kwivuza bajya bareka akajya kwivuza umubyeyi agakomeza agahahira abasigaye mu muryango we”.

Iki kibazo kandi cyanagarutsweho na Nsanzimana Théogène, umujyanama w’ubuzima uvuga ko iki kibabera imbogamizi nabo ubwabo mu gihe buzuza inshingano zabo.

Nsanzimana yagize ati: “ujya ku muturage wenda afite nk’abana 10 wamubaza mutuwere akavuga ngo ngiye gutanga amafaranga nshobora kubona agatanga nk’ibihumbi 25, yaburamo bitanu umwana yarwara akabura ukuntu yamuvuza bikamutera kurwarira mu rugo wenda akaba yanahapfira. Twagira ngo mutubarize niba byashoboka ko umuntu yatanga nk’igice akagira igihe yivuza mu gihe ari gushaka andi”.

Ikibazo cy’ibyiciro nacyo cyagarutsweho

Aba baturage kandi batangaza ko kuba abaturage bari mu kiciro cya gatatu n’icya kane batanga amafaranga angana (ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda) kandi ibyo bagenderaho babashyira mu byiciro atari bimwe nabyo bikwiye kwigwaho; nk’uko Mukabeza Consolée yabitangaje.

Mukabeza akomeza avuga ko hakwiye kubaho uburyo babatandukanya, bamwe bagatanga igitekerezo ko umuntu uri mu cyiciro cya gatatu cy’umukene yajya atanga ibihumbi bibiri, naho umukene wifashije akaguma kuri bitatu.

Aba baturage basanga hakwiye gufatwa ingamba zo kugana umurenge SACCO ukabaguriza hakiri kare nko mu kwezi kwa kane bakajya bishyura SACCO gahoro gahoro, maze bakazageza mu kwezi kwa karindwi bemerewe kwivuza ariko hagakorwa ubuvugizi n’ubukangurambaga ku nzego zose.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka