Nyamagabe: Abaturage bahinga muri “green house” ngo bizabagirira akamaro

Abaturage bo mu kagari ka Remera, mu murenge wa Gasaka ho mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko ibikorwa bafashijwemo n’umushinga World Vision byo guhinga inyanya mu nzu zabugenewe zitwa “green Houses” bizabafasha kuzamuka mu bukungu ndetse no kunoza imirire mu ngo zabo.

Aba baturage bari basanzwe batishoboye harimo n’abahejejwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Remera batangaza ko mu gihe bazaba bejeje bazabasha kwihaza mu biribwa, ndetse bakanagurisha ibyo bazaba basaguye bityo n’agafaranga kakaza.

Muhawenimana Caritas, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka avuga ko nibaramuka bejeje bizabafasha kwizigamira, bakabasha kubona udukoresho dutandukanye mu rugo, kuko imirimo yose bayikorera hamwe bakaba banabasha kuganira.

Inyungu z’uyu mushinga kandi azihurizaho na bagenzi be bavuga ko nk’abaturage bakennye bizabafasha kunoza imirire kuko nibaramuka basaruyemo inyanya bazahingamo n’imboga zitandukanye bityo bakaba bategerejemo umusaruro ushimishije mu miryango yabo.

Mu gutoranya aba baturage bafashijwe na World Vision ngo bahereye ku miryango ikennye kandi igaragaramo abana bafite imirire mibi kugira ngo bazabashe kuva muri icyo cyiciro cy’imirire mibi; nk’uko Nyirahabimana Sarah ushinzwe iterambere n’ubukungu mu kagari ka Remera abitangaza.

Nyirahabimana akomeza avuga ko ubumenyi bazakura mu bikorwa by’ubuhinzi bakorera muri uwo mushinga bazajya banabushyira mu bikorwa iwabo mu ngo bityo imirire mibi bakayisezerera.

Abaturage ngo ntibakwiye korora cyangwa guhinga bajyana ku isoko gusa, akaba abasaba kujya babanza bakihaza ubwabo maze bakabona kujyana ibisagutse ku isoko, byaba binashoboka bagaha n’abaturanyi.

Aba baturage ni ubwa mbere bari bahinze muri ubu buryo bakaba bavuga ko n’ubwo bivunanye bizeyemo umusaruro urenze uwo bari kuzabona bahinze mu buryo busanzwe.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka