Light of Jesus igiye kumurika indirimbo zayo mu mashusho

Kolari izwi ku izina rya Light Of Jesus ikorera mu kigo cy’ishuli ryisumbuye rya Collège MARANATHA mu karere ka Nyanza bwa mbere mu mateka yayo igiye kumurika indirimbo zayo mu mashusho.

Umuhango wo kumurika izo ndirimbo zabo mu mashusho uzaba tariki 01/12/2012 saa munani z’amanywa mu gitaramo bazakorera ku Rusengero rw’Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi ku Muhima mu mujyi wa Kigali; nk’uko Mukwiye Daniel ushinzwe ubujyanama muri iyo kolari akaba ashinzwe n’imyitwarire y’abanyeshuli biga mu ishuli rya Maranatha abyemeza.

Bamwe mu bagize Kolari light of Jesus.
Bamwe mu bagize Kolari light of Jesus.

Avuga ko izo ndirimbo zose zizamurikirwa abakunzi babo ziri ku muzingo wiswe “Arasubiza” igizwe n’indirimbo 11 irimo iyitwa “arasubiza” akaba ari nayo bayitiriye.

Mu gushyira ahagaragara izo ndirimbo bazifatanya n’amwe mu makorali azaba aje kubatera ingabo mu bitugu nka Orion Singers (Nyamirambo Francophone), Vers Sion ( APACE Kabusunzu), Ababwirizabutumwa ( Muhima) na Elohim Singers Group ( APADE Kicukiro).

Nk’uko Mukwiye Daniel akomeza abivuga agashya kazagaragara mu kumurika alubumu yabo ni abana bavukana bafite impano itangaje yo kubwiriza bakoresheje ikinyarwanda n’icyongereza ku myaka 7 y’amavuko bafite.

Indirimbo zose ziri ku muzingo wiswe “Arasubiza” .
Indirimbo zose ziri ku muzingo wiswe “Arasubiza” .

Mu mishinga itandukanye iyi korali ifite harimo gusohora izindi ndirimbo z’amajwi n’amashusho mu mwaka utaha wa 2013.

Kolari Light of Jesus yabonye izuba mu mwaka wa 1999 ishinzwe n’abanyeshuli biga mu Kigo cya Collège MARANATHA nacyo cyashinzwe n’ababyeyi b’Abadventistes b’i Nyanza n’abandi bantu batandukanye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Imana ikomeze ibubake kdi izabajye imbere;twizeyeko hamwe nayo tuzabikora.

mico yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

nsuhuje abantu bose bari nababaye muri light ndabakunda mbasabye ni imbabazi kuko nabatereranye rwose mbikuye ku mutima

byumvuhore Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

murahoneza nishimiye kongera ku

yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

Mana wakoze kubyabaye byose namwe nshuti mwese mwahageze nabatarahageze kubera izindi mpamvuzunvikana.Jah bls u all

Charles Pierrot yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Imana ibafashe kubwu mugambi mwiza mwagezeho

M.paul yanditse ku itariki ya: 1-12-2012  →  Musubize

Turabashyigikiye pe kuko ni intambwe ikomeye cyane

Demuhi yanditse ku itariki ya: 1-12-2012  →  Musubize

ku bwanjye navugango"praise be to God for what he has done throw his children, go forward & be strong. Erega ntimuzicuza nimuhumure.

umutesi stella yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

wow,that’s the God’s work to his people,may God continue to surport this choir. Namwe mbashimiye ko mwemeye kuba ibikoresho by’Imana kdi muhumure ntimuzicuza.

umutesi stella yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Imana ibafashe, kubw’ umurimo mwiza muri gukora. Turi ku masengesho kandi bizagenda neza, tubabwire bose ukuntu Imana ari nziza, kandi uyisenze abikuye ku mutima iramusubiza.

Nshuti Clement yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Big up guyz, u’ve made it! I know nimutagwa isari muzasarura we’re 2gether . All my congz 2 u

Mwiza J yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

2rabashyikiye mukomeze gukora umurimo w’Imana kdi jye mbifurije umugisha uva ku Mana ndi umu funs wanyu

Benjamin manzi yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Turashimira Imana kuba ptwarashobojwe nayo gukora iyi dvd

Niyodusenga gad yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka