Ibitaro bya Kibungo byahombye hafi miliyoni 9 kubera abatarishyura Mitiweli

Ibitaro bikuru bya Kibungo biratangaza ko abaturage bazanwa muri ibi bitaro bagize impanuka cyangwa abandi baza abarembye badafite mitiweli byatumye bihomba amafaranga miliyoni hafi 9.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo, Namanya William, atangaza ko hari abantu bazanwaga n’inzego z’umutekano cyangwa iz’ubuyobozi barembye cyane batoraguwe hirya no hino maze bakabavura nubwo nta mutuweli baba bafite.

Kuvura aba barwayi ngo ni ngombwa nubwo baba badafite mituweli nta n’amafaranga bafite kuko inshingano z’ibitaro ndetse n’andi mavuriro ari ugutabara ubuzima bwa muntu mbere y’ibindi byose.

Uyu muyobozi w’ibitaro akomeza avuga ko aba bazanwa barembye abenshi baba badafite ubwisungane mu kwivuza nyuma yo gukira bakabura amafaranga yo kwishyura bityo bigatuma ubu hari impungenge ko bikomeje ibi bitaro byazagwa mu gihombo.

Dr Namanya Yagize ati “Ni ikibazo kuba ibitaro bishobora kubura miliyoni zigera ku umunani mu mezi cumi ashize. Bidafatiwe imyanzuro byatuma ibitaro bigwa mu gihombo bigafunga. Abayobozi ni bakangurire abo bayobora ko kugira mituweli ari itegeko”.

Mu nama yasuzumaga uko umubare w’ubwisungane mu kwivuza uhagaze mu karere ka Ngoma, abayobozi kuva mu kagali kugera ku rwego rw’akarere bwafashe umwanzuro yuko hagiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo mu kwa 12 abaturage bose bazabe bafite ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Kirenga Providence, yavuze ko ikibazo cy’abantu batagura ubwisungane giteza umutekano muke kuko iyo habaye ikibazo umuntu nk’uwo akarwara bitera ibibazo.

Akarere ka Ngoma kugera ubu kageze ku kigereranyo cya 61% mu bwisungane mu kwivuza. Iyi nama yanzuye ko bitarenze ukwezi kwa 12 kurangira abaturage bose ba Ngoma bazaba bafite ubwisungane mu kwivuza.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka