Igitego cya mbere cy’u Rwanda cyatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptitse ‘Miggy’ ku munota wa 33 ku mupira mwiza yahawe na Mwemere Ngirinshuti awuzamukanye ku ruhande rw’ibumoso.
Igitego cya Miggy cyabonetse nyuma y’iminota itatu gusa umutoza Milutin Micho asimbuje Iranzi Jean Claude utari yitwaye neza, maze asimburwa na Sina Gerome.
Sina Gerome yazanye impinduka mu mukino afasha ikipe gusatira, gusa yabuze igitego cya kabiri ku munota wa 55 ubwo yasigaranaga n’umunyezamu wa Malawi maze awuteye awukuramo.
Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere, ikipe ya Malawi yashakishije uko yakwishyura ariko ba rutahizamu bayo ntibabasha kubyaza umusaruro amakosa yakorwaga na ba myugariro b’u Rwanda ndetse n’umunyezamu Ndoli Jean Claude wakoraga amakosa yo gusohoka nabi.
Jimmy Mbaraga wakinishwaga nka rutahizamu umwe wenyine ku ruhande rw’u Rwanda yakomeje gusatira cyane ariko ananirwa gutsinda igitego. Ku munota wa 64 yabonye uburyo bwiza cyane ariko ananirwa gutsinda igitego kandi ari wenyine.
N’ubwo Malawi yasatiriye u Rwanda cyane mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kwihagararaho ndetse aza kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na kapiteni Haruna Niyonzima ku munota wa 79 ubwo yateraga ishoti riremereye rikerekeza mu ncundura za Malawi.
Ikipe y’u Rwanda yongeye gusatira mu minota icumi ya nyuma, ubwo Daddy Birori wari wasimbuye Jimmy Mbaraga yageragezaga gushaka igitego cye, ariko umunyezamu wa Malawi akomeza kwitwara neza.
Undi mukino wabaye mu itsinda rya gatatu u Rwanda ruherereyemo, Zanzibar yanganyije na Eritrea ubusa ku busa, bituma u Rwanda rufata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota atatu kuri atatu.
Eritrea na Zanzibar ziri ku mwanya wa kabiri, naho Malawi yatsinzwe ikaba iza ku mwanya wa nyuma.
Imikino ya CECAFA izakomeza kuri uyu wa kabiri, ahaza gukinwa imikino yo mu itsinda rya mbere. Saa cyenda z’amanywa Sudan y’Amajyepfo irakina na Kenya naho Uganda yakiriye iri rushanwa ikine na Ethiopia guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Imikino yose irabera kuri Namboole Stadium.
Dore abakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga: Ndoli Jean Claude, Bariyanga Hamdan, Mwemere Ngirinshuti, Nshutinamagara Isamail, Bayisenge Emery, Mugiraneza Jean Baptitse, Uwimana Jean D’Amour, Haruna Niyonzima (Kapiteni), Iranzi Jean Claude (yasimbuwe na Sina Gerome), Ntamuhanga Tumaini na Jimmy Mbaraga (wasimbuwe na Birori Daddy).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|