Norvège: Umunyarwanda Sadi Bugingo yasabiwe gufungwa imyaka 21

Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Norvège bwasabiye Umunyarwanda Sadi Bugingo igifungo cy’imyaka 21 kubera kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi barenga 2000 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Sadi Bugingo ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe ahari perefegitura ya Kibungo muri economat general ndetse n’ahitwa i Nyakarambi.

Byumwihariko yashinjwe gufasha no gutwara Interahamwe zagiye kwica abari bahungiye muri Kiliziya i Kibungo, ndetse n’abari bahungiye mu bitaro bya Kibungo.

Sadi Bugingo hamwe n'umwunganizi we mu rukiko.
Sadi Bugingo hamwe n’umwunganizi we mu rukiko.

Bugingo w’imyaka 47 kuva mu 2002 yari atuye muri Norvège, yafashwe muri Gicurasi 2011.Ubwo urubanza rwe rwatangiraga muri Nzeri uyu mwaka yahakanye ibyaha byose ashinjwa.

Ni ubwa mbere muri Norvège habayeho kuburanisha ibyaha bya Genocide. Kuwa 28/11/2012 nibwo umwunganira mu mategeko azahabwa ijambo ngo aburanire umukiliya we.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka