CECAFA: Umutoza wa Kenya yirukanye abakinnyi babiri bazanye abagore muri hoteli

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya, James Nandwa, yirukanye abakinnyi babiri ( Paul Were na Kevin Omondi) batorotse hoteli mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 27/11/2012, bakajya mu kabari batahuka basinze ndetse banafite abagore.

Aba bakinnyi babiri batorotse hoteli Sky Sports bari bacumbikiwemo iherereye mu gace ka Kireka nyuma y’umukino bari bamaze gutsindamo Sudani y’Amajyepfo ibitego 2-0.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti kawowo.com dukesha iyi nkuru, ngo Paul Were na Kevin Omondi bakina hagati mu ikipe ya Kenya, batorotse ubwo bari bamaze guhabwa agahimbazamusyi babashimira ko bari bamaze gutsinda Sudani y’Amajyepfo.

Nyuma yo gutsinda Sudani y’Amajyepfo, abakinnyi bose hamwe bari bahawe agahimbazamusyi ka miliyoni 9 z’ama shilingi ya Kenya bagombaga kugabana.

umutoza wa Kenya, James Nandwa.
umutoza wa Kenya, James Nandwa.

Umutoza James Nandwa yagize ati, “Kevin Omondi na Paul Were ntabwo dushobora kugumana nabo muri CECAFA. Ntabwo dushobora kwihanganira imyitwarire yabo nk’iyi yo gutoroka hoteli bakajya mu businzi no kuzana abagore mu gihe cy’irushanwa rikomeye nk’iri. Ibi nta muntu ushobora kubyemera”.

Nubwo abo bakinnyi bombi bari bakinnye umukino wa Sudani y’Amajyepfo ndetse bakanitwara neza mu kibuga, umutoza yafashe icyemezo cyo kubasezerera kandi umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya Francis Nyamweya avuga ko bazanafatirwa ibihano.

“Twabahagaritse mu ikipe y’igihugu mu gihe kitazwi ndetse no mu makipe yabo basanzwe bakinira bazahagarikwa kugirango binabere isomo abandi bakinnyi”.
Kenya iri mu itsinda ryiswe iry’urupfu ririmo Uganda, Ethiopia na Sudani y’Amajyepfo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka