Mama Gospel yatangiye ibitaramo yise “Siogopi Tour” bizazenguruka igihugu cyose
Uzamukunda Goreth uzwi ku izina rya Mama Gospel yatangiye ibitaramo bizazenguruka u Rwanda rwose yiyereka abakunzi be anabagezaho bimwe mu bihangano bye amaze gukora.
Ibi bitaramo (concerts) yabyitiriye alubumu ye ya kabiri yise “Siogopi” yashyize ahagaragara tariki 07/10/2012 i Kanombe ahahoze ari ingoro ya Perezida.
Ni ibitaramo kandi yateguye mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakunzi b’ibihangano bye nk’uko yabitangaje. Yongeyeho kandi ko ari igihe cyo gushima Imana we n’abakunzi be.
Mu magambo ye, Mama Gospel yagize ati: “Iki ni igihe njye n’abakunzi banjye tudafite icyindi twakora uretse guhurira hamwe tugashima Imana kuko urugendo turangije rwarimo byinshi bikomeye ndatekereza rero ko ntakindi twakora uretse gutarama dutaramiye umwami wacu…”.

Ibi bitaramo bizajya biba byiganjemo indirimbo ze zigaragara kuri alubumu “Siogopi” arizo Siogopi, Dorcas, Izagusubiza, Ntawayibuza, Ufunguo, Umuntu n’indi yise Urukundo.
“Siogopi Tour” yari iteganyijwe gutangirira I Musanze ariko kubera ikibazo cy’imvura nyinshi ihari muri iyi minsi byatumye abyimurira I Kigali bityo akaba yarayitangiye kuri iki cyumweru tariki 25.11.2012 muri EAR Giporoso (Eglise Anglican Giporoso) ku isaha ya saa cyenda z’amanywa aho kwinjira byari ubuntu.
Mama Gospel kandi afite gahunda yo gukora alubumu ya gatatu izaba iri mururimi rw’igiswahili mu rwego rwo kurushaho kwagura ubuhanzi bwe kugera mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’I Burasirazuba.
Iyi alubumu kandi izaba iriho bimwe mubihangano bye bisanzwe biri mururimi rw’I Kinyarwanda aho bizaba byahinduwe mu rurimi rw’ Igiswahili.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Indirimbo zawe nzimenye vuba ariko biragaragara ko Umwuka w’Imana azagukoresha ibirenzeho. Komera kandi ushyire Uwiteka imbere, naba iburyo bwawe humura ntuzanyeganyezwa na Sekibi. Be blessed.