Ubwo uwo mwana yari ageze igihe cyo kugenda yahise afatwa n’indwara aho kugenda nk’abandi atangira kwikurura hasi. Hashize iminsi mike na none yahise ahuma amaso bihera aho ntiyongera no gukura.
Ingingo z’uyu mwana zose ntizingana, umutwe we urakura mu gihe izindi ngingo zitava aho ziri. Ubwo burwayi bwaje kumuviramo ubumuga kugeza ubu ababyeyi be bagenda bamukuruye mu kagare.
Nsabimana Samuel, se w’uwo mwana yadutangarije ko uwo mwana yahuye n’ibibazo bikomeye kuko ngo na nyina wari kumwitaho nawe yahise yitaba Imana abura uburyo bwo kumwitaho.

Nsabimana atangaza ko atigeze abona ubushobozi bwo kuvuza umwana we ku bitaro bikomeye kubera ikibazo cy’amikoro. Yifuza ko yabona abagiraneza bamuha ubufasha bakamuvuriza uwo mwana kuko ngo amuhangiyikishije bikomeye.
Urebye uburyo Iranzi Sara afashwe n’umubyeyi we asigaranye biteye agahinda kuko yirirwa amubunzabunza ku zuba cyangwa mu mvura agenda asabiriza ku muhanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Namugira inama yo kwegera abapadiri baho asengera bakazamufasha kugera padiri Obardie ari akamusengera kandi yakira.
wkihangana nibyo ariko yakagombye kwitabwaho. bakwegera abantu abshinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rusizi bakaba bamufasha muri servisi ishinzwe abatishoboye
ubwose ko mutavuze imyaka afite twabwirwa niki ko adakura niba amaze umwaka umwe ahubwo akura vuba
Imana ikomeze kumufasha!