Samuel Bugingo w’imyaka 24 yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyagatare tariki 11/11/2012 agerageza kwambuka ngo ajye mu gihugu cya Uganda nyuma yo kwiba shebuja amafaranga asaga miliyoni umunani.
Perezida Paul Kagame, yagiriye inama ubuyobozi bw’umujyi wa Lagos muri Nigeria ko bwashyiraho amategeko n’amabwiriza bigomba gukurikizwa n’abakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto aho kuzica burundu muri uwo mujyi.
Ku mugoroba wo kuwa 12/11/2012, inkubi y’umuyaga ukaze yasenye amazu 300 inangiza intoki z’abaturage ziri ku buso bwa hegitari 50 mu mirenge ya Mwogo na Ntarama mu karere ka Bugesera, iyo mibare ariko ni iy’agateganyo.
Hari bamwe mu bashakanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kuboneza urubyaro bishobora kuba intandaro yo gutandukana kw’abashakanye kubera kutabyumvikanaho ndetse no kudasobanukirwa n’akamaro kabyo.
Ikipe ya KIE handball Club niyo yegukanye igikombe cya Handball ikinirwa ku mucanga (Beach Handball) nyuma yo gutsinda ikipe ya Police ya Rubavu ku cyumweru tariki 11/11/2012 ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu i Rubavu.
Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko kubura kw’imirimo ku baturarwanda byakemuka buri wese agize umwihariko mu kwishakira umurimo, ahereye kuri duke afite cyangwa amaboko ye n’ibitekerezo.
Uzamukunda Elias ‘Baby’, Salomon Nirisarike bakina ku mugabane w’uburayi na Stevens Kunduma ukina muri Aziya bageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweu gishize aho baje gufasha baganzi babo gutegura umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Namibia tariki 14/11/2012.
Muri Tombola yabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa mbere tariki 12/11/2012 igaragaza uko amakipe y’ibihugu azahura muri CECAFA izatangira tariki 24/11/2012, U Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Malawi, Zanzibar and Eritrea.
Itsinda ryitwa Joint verification Mechanisms ryashyizweho mu rwego rwo kugaragaza ukuri hagati y’ibivugwa ku Rwanda na Congo, ryatangiye akazi kary ko kugaragaza ukuri kuri ibyo birego bishinja impande zombi, rikazanagenzura uyubahirizwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Congo.
Abashakashatsi b’urubuga YouTube/Vsauce rushyira ahagaragara amashusho y’ingingo zakozweho ubushakashatsi mu bya siyansi bavuga ko kwayura bidaterwa n’uko umwuka uba wabaye muke ahantu umuntu wayura aherereye, nk’uko bamwe babikeka.
Saa tanu z’amanywa tariki 12/11/2012 umumotari witwa Munyaneza Cyprien ukorera mu mujyi wa Nyanza yibwe moto ye ifite purake RAB 249 U iburirwa irengero ubwo yari iparitse ku irembo ry’urugo rw’ahantu yari agiye kubaramutsa n’uko agarutse asanga umujura yayirukankanye.
Umuvunyi mukuru, Madame Aloysie Cyanzayire, kuri uyu wa 12/11/2012, yakiriye ibibazo by’abaturage bo mu karere ka Kayonza byaburiwe ibisubizo. Byinshi muri byo bishingiye ku kuri gahunda y’isaranganya ry’ubutaka ryakozwe mu ntara y’Uburasirazuba.
Abakozi benshi baratungwa agatoki ko bibuka kubaza iby’amasezerano ari uko bagiranye ibibazo n’umukoresha wabo, mu gihe ari uburenganzira bwabo, bikaba n’inshingano z’umukoresha kugena inyandiko ikubiyemo ibyo agomba umukozi mbere y’uko atangira akazi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko hari gukorwa inyigo y’isoko rya kijyambere rizubakwa mu mujyi wa Nyamagabe ahasanzwe haremerwa isoko, abatsindiye isoko ryo gukora iyi nyigo bakazaba bayirangije mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.
Umuntu umwe yitabye Imana abandi 27 barakomereka mu mpanuka y’imodoka ya KBS yaguye mu mu ikorosi ryo mu Kibuza mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi mu ma saa yine zo kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2012.
Kuwa gatandatu tariki 10 Ugushyingo, umuryango w’abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) wijihije isabukuru y’imyaka 16 umaze uvutse.
Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 27 yashyingiranywe n’umukecuru w’imyaka 83 y’amavuko. Nibwo amazina yabo atatangajwe, benshi bemeje ko wabonaga uyu musore asa nk’aho yakoranye ubukwe na nyirakuru.
Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abatuye akarere ka Ngororero kugira akarima k’igikoni muri buri rugo, ibikorwa byo gufasha abatishoboye byakoze uturima tw’igikoni 2900 mu kwezi kwahariwe umuryango.
Ibarura ryakozwe mu karere ka Nyamagabe rigaragaza ko ingo 5052 zituye ahantu habi hashobora kwibasirwa n’ibiza (high risk zones) ; izi ngo ni zo zigomba guherwaho zituzwa ku midugudu.
Nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu ndirimbo zimwe na zimwe, imyambarire ndetse n’ubutumwa bidasanzwe birarushaho kwiyongera mu bahanzi nyarwanda ku buryo benshi mu bakurikiranira hafi umuziki usanga babyibazaho cyane.
Ubwo hasozwaga isiganwa nyafurika ry’amagare ryari rimaze iminsi ribera i Ouagadougou muri Burikina Faso, kuri icyi cyumweru tarki 11/11/2012 Umunyarwanda wari witezweho kwitwara neza Adiren Niyonshuti yegukanye umwanya wa 10 mu bakinnyi 87 basiganwaga.
Uwiringiyimana Theogene benshi cyane bazi ku izina rya Bosebabireba azanye agashya katigeze gakorwa n’undi muhanzi kuko yatangangaje ko agiye kumurika alubumu ze zose uko ari umunani kandi akazazimurikira icyarimwe.
Nyuma y’uzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Nigeria mu mpera z’icyumweru gishize, abashoramari bo muri icyo gihugu ndetse n’injijuke zigize itsinda Oxbridge biyemeje kuza gushora imari yabo mu Rwanda ari benshi.
Hari imishinga cyangwa amatorero afasha abatishoboye kwiga imyuga ngo bikure mu bukene ariko hari ikibazo ku barangiza kwiga bakabura ibikoresho bityo ntibagire icyo bunguka.
Hashize amezi arenga abiri bamwe mu bari bagize orchestre Impala n’Imparage bakiriho biyemeje kuyigarura mu ruhando rw’abanyamuzika banezeza Abanyarwanda. Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ugushyingo, abari batahiwe ni Abanyehuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Jean de Dieu Mucyo, yemeza ko nubwo bisaba amikoro menshi, ubushakashatsi ku buryo bwo kubika imibiri y’abazize Jenoside mu buryo burambye ari kimwe mu bizafasha kumenya byinshi byimbitse kuri iyo Jenoside.
Abasore batatu bakomoka mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro biyemerera ko mu cyumweru gishize bibye ibicuruzwa ndetse n’ibikoresho bitandukanye mu iduka no mu nzu itunganya umusatsi iherereye mu isanteri ya Gisiza.
Abaturage bo mu murenge wa Kigembe, akarere ka Gisagara bavuga ko mu bikunze gutuma mu ngo havuka ibibazo ndetse hakanavamogucana inyuma harimo n’isuku nke ishobora kuranga ababana.
Ikamyo yari itwaye ifu y’ibigori iyijyanye i Bukavu muri Kongo iturutse muri Tanzaniya yakoze impanuka mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 11/11/2012 mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo abantu babiri barimo barakomereka byoroheje.
Amadini ya Gikiristu na Islam mu Rwanda atewe impungenge n’uko umuryango w’abibumbye (UN) utitaye ku baturage b’Abanyekongo n’Abanyarwanda, ahubwo watumye abaterankunga b’u Rwanda bahagarika ubufasha barugeneraga, kandi ngo bigaragara ko ibibazo bya Kongo bitatewe n’u Rwanda.
Komezusenge Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yatemye umusaza w’imyaka 62 witwa Shirubwiko Pianus akoresheje umupanga yari yambuye umwana wajyaga kwahira ubwatsi bw’amatungo tariki 11/11/2012.
Bamwe mu bubatse amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu karere ka Ruhango, bavuga ko bishyuwe amafaranga make mu gihe ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bazishyurwa n’imirenge yabakoresheje.
Mu mukino wa 1/4 cy’amarushanwa yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ushinzwe wabaye tariki 10/11/2012 ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa y’akarere ka Rutsiro yatsinze iya Karongi ibitego 4-3.
Ikibazo cy’abantu bagwa mu kiyaga cya Kivu baje koga no kuharuhukira kimaze gutera impungenge ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku buryo bateganya gushyiraho ingamba zituma abagisohokeraho badatwarwa n’amazi baba baje kureba no kwishimishamo.
Abatuye akarere ka Musanze barasabwa kurushaho kurangwa n’ibikorwa bigaragaza ko ari umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bose.
Umugabo witwa Nyawera Céléstin w’imyaka 57 y’amavuko ari mu maboko ya police kuri station ya Karongi ashinjwa kwica umugore n’abana babili b’abahungu ba mukuru we.
Urubyiruko rw’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, rwubakiye umukecuru utishoboye witwa Kankundiye Marie Josee, inzu ifite agaciro ka miliyoni 6, rumugabira inka yo korora n’ibikoresho byo mu nzu.
Ubwo mu Ntara y’Amajyaruguru hasozwaga amarushanwa yo kwizihiza imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, tariki 10/11/2012, Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyagicumbi muri uwo muhango.
Ubwo hasozwaga ukwezi k’umuryango tariki 08/11/2012, ikigo cy’ igihugu cy’ubuhinzi (RAB) cyatanze imbuto y’imboga ku miryango 1000 yo mu murenge wa Rurenge mu karere ka NGoma.
Mu miryango 205 y’abashigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Nyabihu, abagera kuri ¾ muri bo bamaze kubakirwa amacumbi babamo. Imiryango yayubakiwe yamaze kuyaturamo.
Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo urarega ingabo z’iyo Leta kwica abaturage b’abasivili mu bitero ingabo za Congo ziri kugaba ku birindiro bya M23 mu burasirazuba bwa Congo kuva tariki 08/11/2012.
Minisitiri w’intebe arakangurira Abanyarwanda gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle se Santé), kuko umubare w’abamaze kuyatanga mu Rwanda ukiri muto kandi ari ngombwa kuyatanga kugira ngo umuntu ajye aboba uko yivuza bimworoheye.
Muri iki gihe, abaturage b’ikirwa cya Nkombo ho Mukarere ka Rusizi, bakomeje gushimirwa uburyo bitabira gahunda za Leta cyane cyane amatora. Ariko ubuyobozi bukemeza ko byatewe ko bitaweho kuruta ubuyobozi bwa mbere.
Umuyobozi w’ikigo cy’iperereza cya Leta zunze ubumwe za Amerika (CIA), David Petraeus yeguye ku mirimo ye tariki 09/11/2012, azira icyaha cy’ubusambanyi. Yabwiye abakozi ba CIA ko yasabye perezida Barack Obama kumwemerera kwegura ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.
Iterambere ryagiye rizana uburyo bwinshi burimo ubwiza n’ububi. Muri ubwo buryo harimo kuba umuntu atakwishimira uko yaremwe cyangwa uko yavutse, byatuma abasha guhindura ibice bimwe na bimwe by’umubiri we.
Urubyiruko rukora umwuga wo gutwara moto rurashishikarizwa kudapfusha ubusa ibyo rwakoreye, ahubwo rukagira umuco wo kuzigama, nk’uko babihuguriwe mu muhango wo gutangiza ishami rya sendika y’abamotari mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare.
Abaturage batuye imirenge ya Kazo na Mutenderi bahisemo kwitirira ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-commun) inzara iri kuvugwa hirya no hino mu karere ka Ngoma, aho yahawe amazina nka gashogoro na Tronc-commun.
Abanyamadini batandukanye bo mu karere ka Ruhango, biyemeje gufata icyemezo cyo kwipimisha agakoko gatera SIDA bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Bakauga ko bizabafasha gukomeza umurimo w’Imana bawukorana imbaraga.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyanza ni rumwe mu bakomeje kubeshywa ku bijyanye n’indwara ya SIDA, kugeza ubu itarabonerwa ubumti n’urukingo. Ibihuha ugasanga byibasira uburyiruko mu turere twinshi tw’u Rwanda tugizwe n’igiturage.